Kuri uyu wa 17 Kamena 2023 kiliziya Gatolika y’u Rwanda yizihije ibirori bikomeye byo kwimika umwepisikopi mushya wa Kabgayi Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Baltazar, wasimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni ibirori byabereye muri Diyoseze ya Kabgayi, aho uyu mushumba yari ashagawe n’abihayimana benshi, hamwe n’abakristu baturutse hirya no hino, ubwo yabwirwaga ati” Akira inkoni, ibe ikimenyetso cy’umurimo w’ubushumba uhawe, uzajye wita ku bushyo bwose nk’uko Roho Mutagatifu abigushyizemo nk’Umwepiskopi uyobora Kiliziya y’Imana.”
Mu myambaro myiza ikwiriye abo mu cyiciro cye [Abepisikopi], Musenyeri Dr Ntuvuguruzwa nawe yahagurutse, ahagarara yemye areba ubushyo, nabwo bumukomera amashyi, impundu zisakara i Kabgayi n’ahandi hose ndetse bitaha no mu Ijuru ko Diyosezi ya Kabgayi yabonye Umwepisikopi.
Musenyeri Dr Ntivuguruzwa uherutse gutorerwa kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yahawe inkoni y’ubushumba kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023, mu gitambo cya Misa cyayobowe na Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.
Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga; Dr Nteziryayo Faustin, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi.
Uwatorewe kuba Umwepisikopi yambikwa impeta y’ubudahemuka nk’isezerano agirira Kiliziya. Ahamagarirwa kubungabunga ukwemera mu gice cy’umubiri wa Kirisitu, ubuzima bwe bwose.
Ahabwa ingofero yerekana ubutagatifu, inkoni ya gishumba nk’ikimenyetso cy’ubushumba ngo abo aba aragijwe abaragire muri Kristu.
Umwepiskopi ahamagarirwa kuba umuvandimwe, umubyeyi n’umushumba kandi akagaragaza imbabazi z’Imana ku bo ayoboye.
Musenyeri Dr Ntivuguruzwa wimikiwe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yahisemo intego igira iti ‘Orate In Veritate’ bishatse kuvuga ngo “Musenge mu kuri”.
Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez ni we wasomye ubutumwa bwa Papa bwagenewe ibi birori.
Kuva tariki 2 Gashyantare 2022, Musenyeri Mbonyintege yashyikirije Papa Francis icyifuzo cye cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuko yari yujuje imyaka 75.
Musenyeri Arnaldo Sanchez ati “Papa Francis arashimira cyane Musenyeri Mbonyintege, imyaka 17 amaze akora umurimo w’ubushumba muri iyi diyosezi. Sinshidikanya ko namwe mwese mwemeza ko akwiye gushimwa byimazeyo. Turabashimiye Musenyeri Smaragde.”
Yakomeje agira ati “Papa Francis atubwira ko kuba ‘Umwepisikopi’ bisobanuye kuba maso, kwitangira abandi. Yezu ubwe yavuze ko ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera. Umwepisikopi atorerwa kwitangira umurimo.”
Yavuze ko mu minsi ishize Papa Francis yatumiye Abepisikopi bo mu Rwanda kugira ngo bamugaragarize imibereho ya Diyosezi icyenda ziri mu gihugu, kandi bagiranye inama nziza.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege ubwo yaherezaga inkoni y’ubushumba Musenyeri Dr Ntivuguruzwa Baltazar wamusimbuye
Musenyeri Mbonyintege yahaye inkoni y’ubushumba, Dr Ntivuguruzwa
Musenyeri Mbonyintege Smaragde wari umaze imyaka 17 ari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, ni we wayoboye umuhango wo gutanga inkoni y’ubushumba kuri Dr Ntivuguruzwa wamusimbuye.
Yabwiye Abakirisitu Gatolika bitabiriye ibi birori ko Umwepisikopi ukikijwe n’Abapadiri be, ashushanya Yezu Kirisitu.
Ati “Ni Kirisitu ubwe uba ari hagati yanyu, ni we ubwe wifashisha umurimo w’Umwepisikopi ngo akomeze kwamamaza inkuru nziza no kwihera abamwemera ibyiza bikomoka ku kwemera. Ni uko rero nimwishime munashimire Imana, mwakire neza uyu muvandimwe wacu tugiye natwe kwakira mu rugaga rw’Abepisikopi.”
“Murajye mumwubaha nk’uko umugaragu wa Kirisitu n’umugabuzi w’Imana, ashinzwe kuba umuhamya w’ivanjiri, ihuye n’ukuri kose no kubafasha guharanira ubutungane. Ni mwibuke amagambo Yezu yavuze abwira intumwa ze ati ‘ubumva ni njye aba yumva, ubahinyura ni njye aba ahinyuye, kandi umpinyuye aba ahinyuye uwantumye.”
Musenyeri Mbonyintege yibukije Dr Ntivuguruzwa ko yitorewe n’Imana bityo agomba kuzirikana ko yatoranyijwe mu bantu kugira ngo abafashe mu mubano wabo n’Imana.
Yakomeje agira ati “Ubwepisikopi si icyubahiro ahubwo ni umurimo umuntu aba ashinzwe gukora, Umwepisikopi rero agomba guharanira mbere na mbere kuba ingirakamaro kurusha kuba umutware nk’uko Yezu, umwigisha wacu yabitegetse, uwitwa mukuru mu bandi, agomba kugenza nk’aho ariwe muto.”
Musenyeri Dr Ntivuguruzwa kandi yasabwe gushishikariza Abakirisitu gufatanya nawe umurimo w’iyamamazabutumwa no kubatega amatwi abikuye ku mutima.
Muri uyu muhango kandi Musenyeri Dr Ntivuguruzwa yarahijwe kumugaragaro, abazwa niba yemera kwakira inshingano yahawe, arabyemera, bityo ahabwa inkoni y’ubushumba.