Beterave ni igihingwa kiri mu bwoko bw’ibinyabijumba, gikungahaye kuri vitamini nyinshi zitandukanye, zifasha ubuzima bwacu kumererwa neza. Kuyirya kenshi birinda indwara zitandukanye, zirimo nka Kanseri, gutuma amaso areba neza, ifasha gukora neza k’umutima, n’ibindi.
Beterave igira amoko atatu: hari beterave ikoreshwa nk’ubwatsi bw’amatungo, beterave ivamo isukari aricyo bayihingira gusa, hakabaho na beterave ihingirwa kuribwa n’abantu.
Beterave igenewe kuribwa n’abantu iba ari umutuk. beterave iribwa mu buryo butandukanye uyikozemo umutobe, uyiteste mu biryo, uyikozemo salade ndetse n’ibibabi byayo biraribwa kuko babiteka nk’uko bateka imboga za epinari n’ibindi.
Kuki ari ngombwa kurya cyangwa kunywa beterave?
Beterave ni inkomoko y’intungamubiri zitandukanye harimo: calcium, fer, magnesium, manganese, phosphore, sodium, zinc, cuivre na sélénium
Beterave inoza imikorere y’imikaya
Umutobe wa beterave habamo “monoxyde d’azote” ifasha imikaya kwinjiza umwuka mwiza mu mubiri (oxygene ) mu gihe umuntu akora sport cyangwa imyitozo.
Beterave ifasha amaso kureba neza
Ibibabi bya beterave iyo biteguwe mu buryo bw’imboga ukabiteka n’kuko bateka dodo cyangwa epinari, haba harimo carotenoides z’ingenzi ku maso kuko mu gihe amaso ahuye n’urumuri rw’ubururu, caroteoides zihita zirinda amaso kwangirika.
Beterave irwanya canseri
Mu bigize beterave dusangamo glycine betane ifite uruhare runini mu kurwanya kanseri ntibashe kwinjira mu mubiri w’umuntu.
Beterave yiganjemo potasiyumu
Umunyungugu witwa potasiyumu ni ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko utuma habaho imikorere myiza y’imikaya, si ibyo gusa ahubwo n’amarangamutima (emotions) akora neza ndetse bivanaho umunaniro wo mu bwonko.
Beterave ifasha urwungano ngogozi
Kimwe n’izindi mboga zose, beterave nayo yiganjemo fibres zituma imyanda ibasha gusohoka mu mubiri ku buryo bworoshye hehe n’uburwayi bwa constipation.
Beterave ifite umumaro wo gukura uburozi mu mubiri
Muri beterave habamo betalaine ifasha mu gikowa cyo gukura uburozi nk’ubwitabi mu mubiri kuko hamwe na betalaine uburozi cyangwa indi myanda yirunda hamwe igasohoka ku buryo bworoshye.
Beterave yongera amaraso mu mubiri
Beterave ifite akamaro kanini kuko ituma hakorwa abasirikare batukura ndetse ikazana umwuka mwiza (oxygene ) mu mubiri.
Beterave zikungahaye kuri vitamine C
Beterave ikungahaye kuri vitamine C ifite umumaro wo kubaka ubudahangarwa cyangwa se ubwirinzi bw’umubiri. Muri beterave habamo collagene ifite umumaro wo kurinda uruhu gusaza bityo uruhu rugahorana itoto.
Muri macye beterave ni igihingwa gifite umumaro ntagereranywa biturutse mu ntungamubiri gifite. Beterave ni nziza ku buzima uko wayitegura kose ikomeza kugira umumaro wuzuye mu mubiri w’umuntu. Ariko kunywa jus yayo nibwo buryo bwiza kuko kuyiteka bigabanya intungamubiri.
Source:
santemagazine.fr