Abayobozi babiri bo muri Sudani y’Epfo bafatiwe hamwe n’abayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa Islamic state bafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe z’Amerika, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa byabyaye ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ibi ni ibintu byabaye kuri uyu wa 20 Kamena 2023 ubwo Minisiteri y’Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugaga ko ari ubwa mbere iki gihugu kigiye kwita ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma y’amasezerano yashyizweho umukono na Joe Biden mu Ugushyingo umwaka ushize.
Iti “Ku kibazo cyo muri Sudani y’Epfo, abo babiri bagenewe ibihano byagaragaye ko bakoresheje nabi imyanya bafite muri politiki ndetse no mu gisirikare bagakorera abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”
Abo bayobozi bo muri Sudani y’Epfo, bashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo gushimuta no gufata ku ngufu, ni Gen Maj Gen James Nando na Guverineri w’Uburengerazuba bwa Equatoria, Alfred Futuyo.
Mu itangazo yashyize hanze, Perezida Biden, yagize ati “Amerika yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ishyire iherezo ku ihohoterwa ribangamira uburenganzira bwa muntu rikomeje kwiyongera kwinshi.
Amerika yahanishije aba bayobozi gufatira imitungo yabo iri muri Amerika ndetse n’abaturage b’iki gihugu babuzwa gukorana na bo ubucuruzi