Perezida Museveni wa Uganda, akomeje gucengana no kurebana ayingwe n’Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yaho yemeje itegeko rihana Abatinganyi no kugaragaza koashyigiye Uburusiya mu ntambara bwashoje kuri Ukraine.
Kuwa 8 Kamena 2023, Diane Atwine Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda ,yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamusanzemo COVID-19, gusa yongeraho ko nta bibazo by’ubuzima afite ndetse ko akomeje imirimo ye nk’ibisanzwe mu gihe arimo kwitabwaho.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Minisitiri Diane Atwine yagize ati: “Uyu munsi Perezida bamusanzemo COVID-19, nyuma y’aho yari amaze kugaragaza ibimenyetso birimo ibisa n’ibicurane. Ariko ameze neza kandi akomeje akazi ke nk’uko bisanzwe mu gihe arimo guhabwa ubuvuzi.”
Kuwa 14 Kamene 2023 nyuma y’ijambo yagejeje ku banyagihugu mu mbuga y’Inteko Nshingamategeko , Perezida Museveni w’imyaka 78 yabaye nk’uhishurira abantu ko ashobora kuba yaranduye COVID-19, avuga ko mu gitondo yumvise asa n’urwaye ibicurane hanyuma agasaba ko bamupima COVID-19.
Ati:’’ None rero ubu nanjye nagezweho na corona kandi ndi hano. Ni yo mpamvu mwabonye ko naje mu modoka itandukanye n’iya Mama”, aha yavugaga kuri Janet Museveni wari wamuherekeje .”
Biravugwa ko kaba ari agakino ka Perezida Museveni !
Amakuru yo kwandura Covid-19 kwa Perezida Museveni, yagiyehe hanze nyuma yo kuba yari umwe mu ba Perezida ba Afurika, bari basabwe kwerekeza muri Ukraine guhura n Perezida Zelensky kuwa 16 Kamena 2023, aho bagombaga kuva berekeza mu Burusiya kuganira na Perezida Vladir Putin kuwa 17 Kamena 2023, mu rwego rwo gusaba aba Bayobozi, kumvikana bahagarika intambara yanagize ingaruka ku bukungu bw’Afurika.
Biravugwa ko Perezida Museveni, yanze kujyana n’iri tsinda ry’Aba baperezida muri Ukraine no mu Burusiya, bitewe n’uko bitaturutse mu gushaka kwabo, ahubwo bashobora kuba barabihatiwe n’Ibihugu by’Uburengerazuba birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni ibihugu by’ibumbiye mu muryango wa OTAN, bivugwaho kuba aribyo bihanganye n’Uburusiya gusa ikibuga k’imirwano kikaba cyarahindutse Ukraine , ariko Perezida Museveni we akaba yaragaraje kenshi ko ashigikiye impamvu zatumye Uburusiya butangiza intambara muri Ukraine .
Mu myanzuro yose yatowe igamije gufatira ibihano Uburusiya, Uganda yakunze kwifata bituma Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu bahuriye mu muryango wa NATO bafata Uganda nk’Igihugu nko gishyigikiye Uburusiya .
Perezida Museveni kandi, ngo azi neza ko ikibazo cy’iyi ntambara kitakemurwa n’Abayobozi b’Afurika ahubwo ko ari agakino ka USA n’ibihgu by’Uburayi bafatanyije kurwanya Uburusiya biri kubakoresha , kugirango bigere ku ntego za Politiki byiyemeje, mu makimbirane bahanganyemo n’Uburusiya muri Ukraine.
Iyi ,ngo ni indi mpamvu ikomeye yatumye Perezida Museveni, yirwaza abeshya ko yanduye Covid-19 kuko atagishaka kugendera ku matwara n’amabwiriza ya bampatse ibihugu cyane cyane ko muri iyi minsi batabanye neza.
Perezida Museveni yavuze ko yagawikwiye kuba yarajyanye n’abandi , ariko agira imbogamizi za Covid-19
Ati”Dukeneye gukora indi test ya Covid. Natanze ubutumwa buri Official ko ntazajyana n’abandi muri Ukraine n’Uburusiya. Ntabwo nzajyana nabo ahubwo nohereje ugomba kumpagararira Dr Ruhakana Rugunda.”
Perezida Museveni, yahisemo kohereza Ruhakana Rugunda wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ariko nyuma y’iminsi ibiri gusa Ruhakana Ruguma avuye muri Ukraine no mu Burusiya, byahise bitangazwa ko Perezida Museveni, yakize Covid-19 akomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.
Igitsure n’igitutu cya mpatse ibihugu kubera kurwanya ubutinganyi
Ni nyuma yaho Perezida Museveni ,afashe icyemezo cyo kurwanya Ubutinganyi mu gihugu cye, aho aheruka gusinya ku itegeko rihana umuntu wese wafashwe ari gukora ubutinganyi.
Ni ibintu byababaje cyane ndetse by’amaganirwa kure n’Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi byo ku mugabane w’Uburayi bisanzwe bihuje imyumvire no kugena uko isi igomba kuyoborwa.
Perezida Museveni akimara gufata uyu mwanzuro, bimwe muri ibi bihugu byahise biteguza Uganda kwitegura ibihano bikakaye ndetse benshi mu basesenguzi ba Politiki, bakemeza ko ibi bihugu biyobowe na USA, bishobora gutangiza gahunda yo kumukura ku butegetsi cyangwa kumwivugana, nk’uko byagendekeye abandi baperezida, bagerageje kunyuranya na gahunda zashizweho n’Ibihugu by’ibihangange.
Umwanzuro wa Perezida Museveni wo kwemeza itegeko rihana abatinganyi, watumye umubano we n’ibi bihugu biyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzamba ku buryo bukomeye ndetse bikavugwa ko ibi bihugu ,biri gukubita agatoki ku kandi no guhigira Perezida Museveni bishaka ku mukura ku butegetsi mu gihe yaba atisubiyeho ku birebana n’itegeko rihana abatinganyi.
Biravugwa ko Perezida Museveni ,yaba yarirwaje Covid-19 yanga kwerekeza muri Ukraine mu rwego rwo gukwepana n’ibi bihugu bimaze igihe bimuhigira ndetse bimureba ijisho ribi kubera umwanzuro yafashe wo kurwanya Ubutinganyi ,cyane cyane ko ibi bihugu bivugwaho kuba aribyo byasabye aba perezida ba Afurika barimo na Museveni, kujya muri Ukraine n’Uburusiya mu nyungu zabyo bwite
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com