Guvurinoma y’u Rwanda, yasubizanyije ubukana Impuguke za ONU , Ziheruka gusohara raporo ishinja u Rwanda guhungabanya Umutekano wa DR Congo binyuze mu gutera inkunga Umutwe wa M23 .
Muri iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 22 Kamena 2023 ,Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko Raporo y’impuguke za ONU , yemeje ko hari impungenge ku mutekano w’u Rwanda uturuka ku kuba Guverinoma ya DR Congo, iri gutera FDLR inkunga y’amafaranga, kuyiha intwaro no kuyifasha mu rubuga rwa politiki.
Guverinoma y’u Rwanda kandi, ivuga ko iyi raporo yemeje imikoranire hagati y’Umutwe wa FDLR na Guverinoma ya DR Congo aho uyu mutwe ufatanyije n’iyindi mitwe yitwaje intwaro itemewe, yarwanye ku ruhande rw’ingabo za Leta FARDC ndetse ikanavogera ubutaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Hari ibyo Guverinoma y’u Rwanda isanga izi mpuguke zarirengagije nkana
Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda inenga impuguke za ONU, kuba zidaha agaciro amakuru yatanzwe n’u Rwanda mu gukora izi raporo, ahubwo ugasanga zishingira ku makuru zahawe n’abo k’uruhande rwa Guverinoma ya DR Congo n’abandi banzi b’u Rwanda b’Ababanye congo basanzwe batarwifuriza ineza.
Guverinoma y’u Rwanda kandi, ivuga ko iyi raporo , yirengagije umuhate w’Akarere mu gukemura ibibazo by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo , ndetse binashyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Guverinoma y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko iyi raporo , itahaye agaciro ndetse yirengije nkana ikibazo cy’imvangura n’imvugo z’urwango, bikomeje kwibasira umuryango mugari w’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi .
Ibi kandi , ngo bihabanye n’ibiheruka gutangazwa n’Umujyanama wihariye w’ishami rya ONU rishinzwe kurwanya no gukumira jenoside ku Isi, aho mu Gushyingo 2022 yatanze impuruza ivuga ko muri DR Congo, abo mu bwoko bw’Abatutsi bari kwicwa ndetse ko ubu bwicanyi bushobora guhinduka jenoside hatagize igikorwa.
Yanenze kandi izi mpuguke za ONU, kuba zirengangiza impamvu nyakuri yateje umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo, ahubwo zigatanga amakuru y’ibinyoma hagamijwe gutuma amakimbirane arushaho gukomera.
U Rwanda rwatanze gasopo
Muri iri tangazo ,Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izakamoze gukaza ingamba zigamije kurinda imipaka yarwo ndetse ko rwiteguye hugangana n’uwariwe wese uzagerageza kuruhungabanyiriza umutekano aho yaturuka hose mu rwego rwo gushyimangira umutekano usesuye w’Abanyarwamda.
K’urundi ruhande, Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko izakomeza gushyigikira imyanzuro yafashwe n’Akarere byumwihariko iyafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kugarura ituze mu karere k’Ibiyaga bigari.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com