Umuganda ngaruka kwezi, uba buri cyumweru cya nyuma gisoza ukwezi, hagakorwa igikorwa giffite inyungu rusange, ibi nibyo umurenge wa Gisenyi wahereyeho utegura umugannda wa kuno kwezi kwa Kamena, ndetse bagatangaza ko umuhanda ariwo gikorwa cya mbere gibakwiye kwibandaho.
Ibi umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uyu murenge yabigarutseho no mu itangazo yashyize hanze agaragaza aho abatuye uyu murenge bazahurira mu muganda ngaruka kwezi wo muri Kamena.
Muri iri tangazo kandi Umurenge wa Gisenyi waboneyeho kumenyesha abaturage bose bo muri uwo murenge, ko igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi kizaba kuri uyu wa 24 Kamena, kikazabera ku muhanda wo mu kagari ka Mbugangari, umudugudu wa Gasutamo.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco, yanibukije abantu bose ko ntawe utarebwa n’uyu muganda yaba umunyagihugu cyangwa umushyitsi wo mu mahanga ucumbitse mu mujyi wa Gisenyi.