Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Tshisekedi Bwana Martin Fayulu yagaragaje ko atazigera yitabira amatora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka, agashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi kubishyiramo uburiganya , ndetse anemeza ko agiye kuyoboka inkiko.
Mu itangangazo uyu munyapolitiki yashyize hanze yagaragaje ko amatora ari gutegurwa, ateganijwe ko azaba m’ukuboza yagaragayemo uburiganya bwinshi ndetse akemeza ko Leta Tshisekedi yamaze gutegura uburyo bwo kwiba amajwi.
uyu munyapolitiki yashyize hanze inyandiko ikubiyemo ibirego ashinja Leta, ananenge leta ya Tshisekedi, yerekana ko ariyo iri kugira uruhare mu kurohama kw’igihugu.
uyu mugabo kandi Yibasiye CENI, ayishinja gutegura uburiganya bw’amatora ashyigikira Felix Tshisekedi.
Martin Fayulu, yahisemo gusaba ubufasha perezida wa SADC amusaba kuza gukiza DRC. Ni inyandiko leta ya Tshisekedi yatesheje agaciro ivuga ko ibirego bya Martin Fayulu nta shingiro bifite. Bagize bati” Nigute ushobora kumva ko Martin Fayulu amenyereye kuvuga ko Leta itari mu gukora neza, agatabaza SADC.
Martin Fayulu akunze kugaragara anenga imikorere ya Perezida Tshisekedi ndetse bamwe bagatangaza ko ari urwango ruri hagati y’aba bagabo bombi.
Bakomeje bavuga ko Kutitabira amatora byo bishoboka kuko ntawe ushobora kwanga amahitamo ye. Ariko gukwirakwiza ibyo bise ibihuha byo batangaje ko bibujijwe ku munyapolitiki.
Batangaje kandi ko Perezida nta gikorwa na kimwe agomba gukora kimuhuza na Martin Fayulu kuko uyu mugabo yitabaje SADC, bityo ikaba ariyo igomba kumutabara.