Umuyobozi wa Twitter usanzwe abarirwa mu bakire ba Mbere ku isi hamwe n’umuyobozi wa Facebook nawe utunze iri tubutse batangaje ko bagiye guhurira mu mukino njyarugamba wo gukirana kugira ngo barebe utsinda undi.
Ibi byatangajwe n’uyu muyobozi wa Twitter ubwo yandikaga kurukuta rwe rwa Twitter ko we namugenzi we Mark Zuckerberg bemeranyijwe kuzahurira mu mukino wo gukirana.
Mu butumwa bwe, Elon Musk yavuze ko yiteguye kurwana na Zuckerberg mu mukino njyarugamba (wrestling).
Zuckerberg ni Umuyobozi wa Facebook na Instagram ziri muri Kompanyi ya Meta. Yahise afotora ubwo butumwa bwa Musk ashyira hanze iyo foto arangije arandika ati “mbwira aho uri.”
Musk yahise asubiza Zuckerberg agira ati “Vegas Octagon.” Vegas Octagon ni ahantu habera imikino njyarugamba y’ababigize umwuga.
Musk uzuzuza imyaka 52 mu mpera z’uku kwezi, yanditse kuri Twitter ati “Mfite uburyo bw’imirwanire bukomeye nita ’The Walrus’, aho ndyama hejuru y’uwo duhanganye singire icyo nkora.”
Nyuma yaje gushyiraho amashusho magufi yerekana ubwo buryo bw’imirwanire, bisa nk’aho yerekana ko ibyo yavugaga kurwana na Zuckerberg byari imikino.
Hagati aho Zuckerberg w’imyaka 39 y’amavuko we asanzwe yitoza mu mikino njyarugamba aho yagiye anatsinda mu marushanwa ya jiu-jitsu.
Ibyo byakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abantu babihindura urwenya aho bibazaga uwanesha undi.
Uyu mugabo Elon Musk asanzwe azwiho gutangaza ibintu ku mbuga nkoranyambaga atebya. Nko muri Mata yavuze ko imbwa ari yo isigaye iyobora Twitter.
Iyi mikino yateguwe n’aba banyemari aho igomba kuzabera ntihatangajwe cyakora nibagira ibyo batangaza tuzabibagezaho.