Inyeshyamba z’abarwanyi ba PDM/URUNGANO Umutwe ugizwe n’abahoze muri FDLR,RUD URUNANA na CNRD/FLN baravugwaho kugaragara muri Pariki ya Kahuzi Biega ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bwa Pariki Nationale ya Kahuzi Biega , buvuga ko butewe impungenge n’abarwanyi binjiye muri iryo shyamba bukeka ko ari abiyomoye muri CNRD/FLN bamaze amezi ataramenyekana muri iryo shyamba.
Kuwa 18 Kamena 2023,Pariki Nasiyonali ya Kahuzi Biega yasohoye itangazo, itanga impuruza imenyesha ko hari abantu bitwaje intwaro bakomeje kugaragara ku butaka bwayo ndetse igasaba abahaturiye kuba maso. Raporo y’igenzura rya Pariki ya Kahuzi-Biega iheruka, igaragaza ko hari urujya n’uruza rw’abantu bitwaje intwaro , ruri kugaragara muri zone ya Nkenje, gurupoma ya Irambi-Katana no muri Zone ya Kakongola, muri gurupoma ya Kagabi muri teritwari ya Kabare.
Ubu buyobozi bwa Parike ya Kahuzi Biega bwagize buti: “Kugeza ubu, abo bantu bitwaje intwaro ntiturabasha kubamenya , ariko ikigaragara ni uko intego ya bo
ari ugusahura umutungo kamere w’iyi Pariki ,baciye ku ruhande amategeko ya DRCongo. Turasaba abaturage bose baturiye Pariki ya Kahuzi Biega, by’umwihariko
bakavukire baho, kutagira imikoranire cyangwa ubufasha ubwaribwo bwose bagirana n’aba bantu bitwaje intwaro.Pariki Nationali ya Kahuzi-Biega, iramagana ibikorwa by’abo bantu ku butaka bwa yo ku mpamvu zishingiye ku mutekano w’Igihugu n’Uwabenegihugu .
Pariki ya Kahuzi-Biega, yongeye kwibutsa abaturage ,gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe cyose bamenye ibikorwa by’abo bitwaje intwaro .
Ubuyobozi bwa Parike bwasabye kandi Itangazamakuru,abaturage n’izindi nzego zose bireba, kuba maso no gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano w’iyi Pariki ibitse umurage w’Isi.
Umwe mu barinzi ba Pariki utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera I Bukavu,ko mu cyumweru gishize, hari abarinzi ba Pariki baguye mu gico cy’izo nyeshyamba zibamarana amasaha atatu nyuma ziza kubarekura. Uyu murinzi ,avuga ko izi nyeshyamba zabwiye abo zari
zafashe ko zitafite umugambi wo kubagirira nabi ahubwo ko zo zishaka gutaha iwazo mu Rwanda.
Uyu murinzi, yahamije ko abo barwanyi bavuze ko ari abo mu mutwe wa PDM URUNGANO baje baturutse mu mitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda ndetse ko icyo bashyize imbere ari ugutaha mu gihugu cyababyaye kandi ko nta muntu n’umwe ukwiye kubikanga.
Umwe mu basilikare ba FARDC ukorera muri Kalehe utakunze ko amazina ye atangazwa , yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bushaku ko hashize amezi agera ku munani mu ishyamba rya Kahuzi Biega harimo izo nyeshyamba z’Abanyarwanda zahoze mu mitwe itandukanye irwanya leta y’u Rwanda,uyu
musilikare wo ku rwego rwa Major yavuze ko bayobowe n’umusilikare wo ku rwego rwo hejuru ufite ipeti rya Colonel uherutse kuva muri FDLR mu gihe cya vuba.