Mu birori byo kwishimira ko umutwe w’inyeshyamba wa Renamo washyize intwaro hasi ndetse ukemera kwinjizwa mu gisirikare cya Leta, I Maputo, Perezida Fillipe Nyusi yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame
Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ubwo umujyi wa Maputo wari wabukereye mu kwakira abashyitsi baturutse impande n’impande baje kwishimira ibyiza iki gihugu kimaze kugeraho mu guhangana n’ibyihebe, no kugarura amahoro .
Umuryango Mpuzamahanga ndetse na Afurika Yunze Ubumwe muri rusange byahaye ikaze iyi ntambwe nyuma y’uko inkambi ya Renamo iherereye ahitwa Vunduzi, Serra da Gorongosa mu Ntara ya Sofala ifunzwe burundu.
Perezida Kagame yahishuye ko yagombaga kwitabira ibi birori byo kwishimira iyi ntambwe yatewe mu kugarura amahoro muri Mozambique.
Yavuze ko nubwo atabashije kujyayo nk’uko byari biteganyijwe, yahaye ikaze iyi ntambwe yatewe n’abaturage ba Mozambique mu kugarura amahoro n’umutekano.
Mu butumwa bwe yacishije kuri Twitter yagize ati “Ndagushimiye muvandimwe, Filipe Nyusi n’abaturage ba Mozambique kubwo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gushyira mu gisirikare abahoze ari abarwanyi ba Renamo.”
Perezida Kagame kandi yifurije Nyusi n’abanya-Mozambique ibyiza no gukomeza kugera ku tsinzi.
Agira ati “Ntabwo nabashije kubana namwe uyu munsi nk’uko byari byateguwe ariko ndakwifuriza wowe n’abaturage ba Mozambique gukomeza gutsinda.”
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamet yavuze ko iyi ntambwe yatewe na Mozambique ishimangira intego uyu Mugabane wihaye yo gucecekesha imbunda.
Mu 2019, Perezida Paul Kagame yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO, yahoze ari umutwe w’inyeshyamba ikaza guhinduka ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryemewe mu gihugu.
Ibi bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kugera ku mahoro arambye, yemeranyijweho ku wa 1 Kanama 2019 muri Pariki y’Igihugu ya Gorongosa, aho RENAMO yari imaze igihe ishinze ibiro bikuru by’igisirikare cyayo.
Aya masezerano yasinywe hagati ya Leta ya Mozambique na RENAMO yari aya gatatu guhera mu 1992 ubwo impande zombi zemeranyaga guhagarika imirwano.
Iki gihugu kandi ni nacyo kirimo ingabo n’abapolisi bo mu Rwanda bagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo delgado.
Congratulations to my brother President Filipe Nyusi and the people of Mozambique on the successful implementation of the Disarmament, Demobilization and Reintegration of Renamo ex combatants, marking an important milestone towards completion of the Mozambican peace process. I…
— Paul Kagame (@PaulKagame) June 23, 2023