Tangawizi ivanzemo ubuki iravura kandi ikanarinda zimwe mu ndwara zitandukanye. Ubuki na Tangawizi bifitiye umubiri akamaro ndetse binavura bikanarinda indwara zitandukanye. urwo ruvange rwabyo kandi rufitiye umubiri akamaro kanini.
Tangawizi irimo ubuki ifasha:
1.Bigabanya ibibazo byo mu buhumekero
Uruvange rwa Tangawizi n’Ubuki ni ingenzi mu koroshya mu mihogo, bukanoroshya Igikororwa kikabasha gusohoka, binavura uburibwe bwo mu muhogo ndetse n’ibicurane.
2.Birinda umutima
Uru ruvange rutuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bigatumaamaraso atembera neza bikarinda bikarinda irwara zinyuranye zimitima harimo Stroke,umuvuduko ukabije w’amarason’izindindwara zinyuranye zifata umutima.
- Bifasha igogorwa
Uru vange rwubuki n’indimu kandi rufasha igifu n’amara bikora neza bityo bigafasha igogorwa gukorwa neza ndetse no kwituma ntibigorane. Kubafite ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya uyu ni umuti wabo mwiza. Akayiko k’uruvande nyuma yo kurya kabafasha.
- Birwanya ingaruka z’imiti ya kanseri
Tangawizi kuva kera izwiho kuba ifasha abari kumiti ya kanseri ntibatere isesemi no kuruka doreko ari kimwe mu bigendana n’iyi miti. Tangawizi n’ubuki bivanze bikaba bigira ingufu mu kurinda izi ngaruka .
- Birinda kanseri
Uretse kurwanya ingaruka ziterwa n’imiti kandi uru ruvange ruzwiho kuba rutuma hakorwa neza enzymes zigabanya ibyago byo kororoka k’uturemangingo tubyara kanseri.
Ni gute bitegurwa?
Mu gutegura uru ruvange, ufata akayiko gato k’umutobe wa Tangawizi n’akayiko gato k’ubuki, hanyuma ukanwa, ubikora gatatu ku munsi nyuma yo gufata ifunguro
Ushatse kandi wanakora uruvange ukarunywa nk’icyayi, aha ukaba wakongeramo indimu gusa ntushyiremo isukari.
Jessica Mukarutesi