Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya ,yahaye ubutumwa Abarwanyi bo mu mutwe wa Wagner Group baheruka gutangiza imirwano ku ngabo z’Abarusiya mu gace ka Rostov bashaka kwerekeza i Mosco guhindura Ubuyobozi bw’Ingabo bavuga ko budashoboye.
Mu ijambo rigufi yageneye abaturage b’Uburusiya ku mugoroba w’ejo tariki ya 26 Kamena 2023, Perezida Vladimir Putin yavuze ko “Abarwanyi bo mu mutwe wa Wagner Group bagifatwa nk’intwari z’Igihugu ,Inyangamugayo ndetse ko bazakomeza kuba abizwerwa be.”
Perezida Putin kandi ,yashimiye abarwanyi ba Wagner Group, kuba bataratumye amaraso menshi ameneka mu Burusiya nk’uko byifuzwa na na OTAN iyobowe na USA , bakemera guhita bahagarika imirwano ibintu bitaragera iwandabaga.
Amagambo ya Perezida Putin , yatunguye benshi bari biteze ko aba barwanyi ba Wagner Group bayobowe na Evgueni Prigojine, bagiye n guhabwa ibihano bikomeye, nyuma yaho bagabye ibitero ku ngabo z’Uburusiya mu gace ka Rostov mu mpera z’icyumweru gishize ndetse bakanigarurira ikigo cya gisirikare giherere muri aka gace .
Kugeza ubu kandi, Perezida Putin, yavuze ko Abarwanyi ba “Wagner Group “,bagiye kujya basinyana amasezerano y’akazi na Minisitiri y’Ingabo y’Uburusiya ,ikaba ariyo ibagenzura ndetse bakagendera ku mabwiriza n’amategeko yayo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com