Umunyarwandakazi Clarisse Karasira usigaye ubarizwa muri Leta z’unze ubumwe z’ Amerika hamwe n’umugabo we ndetse n’umwana wabo Kwanda, agiye gukora igitaramo cyo kumurika umuzingo we wa 3 yise ngo ‘Bakundwa.
Biteganyijwe ko kuwa 20 kamena 2023 aribwo, Iki gitaramo kizabera ahitwa Wanyflete’s Flankil mu Mujyi wa Potland muri Leta ya Maine. Iyi Album ya Clarisse Karasira izaba iriho indirimbo nka Icyampa Imbere , Ibarabara , Gira ubuzima , Ruhinyuz’Imana, Mu nsi y’izuba , Roho ndetse na Ntukababare’.
Uyu muhanzikazi avuga ko muri rusange iyi album ye igamije kwishimira ikiremwamuntu icyibutsa ko buri muntu ari nk’undi kandi ko umuziki ari ururimi rumwe.Yumvikanisha ko ari umuzingo uzumvikanisha imbaraga z’umuziki mu komora ibikomere , gutera imbaraga , guhuza imbaraga no gukorera hamwe.
Clarisse yatangaje ko indirimbo ziri kuri uyu muzingo ariwe wenyine wazikoze, abifashijwemo n’umugabo we. Aganira n’itangazamakuru yagize ati:’Iki ni igitaramo gishyushye, igitaramo tumaze iminsi turota.’
Jessica Umutesi