Umuyobozi wa Wagner Yevgeny Prigozhin wamaze umunsi wose yigometse ku buyobozi bwa Putin ashaka gukuraho bamwe mu bayobozi b’ingabo, ubu yamaze kugera muri Belarus nk’uko amasezerano yatumye adakomeza umugambi we yabigenaga.
Prigozhin ni umuyobozi w’umutwe w’abacanshuro wa Wagner. Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, yemeje ko uyu mugabo yamaze kugera muri Belarus aho agiye gutangira ubuhungiro.
Hari hashize iminsi Prigozhin nta muntu uzi aho aherereye nyuma y’uko avuye mu Mujyi wa Moscow nyuma y’ibiganiro byaburijemo umugambi we wo gukuraho ubutegetsi bw’igisirikare cya Putin.
Putin yumvikanye na mugenzi we wa Belarus ko yavugisha Prigozhin, akamwumvisha ko akwiriye guhagarika ibyo arimo bityo nawe ntazakurikiranwe n’ubutabera. Prigozhin yarabyemeye, anemera guhita ava mu Burusiya akajya muri Belarus.
Ku wa Kabiri nibwo indege ye yavuye mu Burusiya yerekeza i Minsk muri Belarus.
Lukashenko yavuze ko abarwanyi ba Wagner bahawe ikigo cyahoze ari icya gisirikare kugira ngo abe ariho baba. Ati “Hari uruzitiro, buri kimwe cyose kirahari.”
Abandi barwanyi ba Wagner bahawe amahitamo atatu na Putin, harimo ko basinyana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo bagakomeza gukora, ko basubira mu ngo zabo cyangwa se bakajya muri Belarus.