Wade Robson w’imyaka 40 yongeye kugeza ikirego cye mu rukiko umuhanzi kazi ashinja Michael Jachael gufata ku ngufu abana b’abahungu.
Ibi birego byongeye kubyuka nyuma y’imyaka 13 Michael Jackson atabarutse, uyu umurega akaba yari umubyinnyi we ubwo yari akiri muto. Akaba avuga ko yamusambanije ubwo yari afite imyaka 7 kugeza kuri 13.
Ni ibirego byongeye kubyutswa na Wade Robson, umubyinnyi ufite imyaka 40 uvuga ko yahuye na Micheal Jackson ubwo yari afite imyaka itanu nyuma yo gutsinda irushanwa ryo kubyina muri Australia aho avuka.
Ni ibirego uyu mubyinnyi yajyanye mu Rukiko rw’Ubujurire rw’i California rwemeje iby’iki kirego nyuma yo gusuzuma umwanzuro w’urukiko rw’i Los Angeles wari wafashwe mu 2021.
Robson bwa mbere mu 2013 yari yareze Michael Jackson ariko urubanza rurangira atsinzwe mu 2017 nyuma y’uko umucamanza yari yemeje ko ibirego byari byatanzwe nta shingiro bifite.
Nyuma y’amavugurura yakozwe ku byaha byo guhohotera abana , uyu mugabo yongeye kubyutsa umutwe ajyana Michael Jackson mu nkiko.
Robson ari kumwe na Michael Jackson
Mu birego Robson yavuze ko Michael Jackson yamusambanyaga ubwo yari afite imyaka irindwi kugeza kuri 13.
Robson ubwo aheruka kuganira na The Guardian mu 2019 yavuze ko ibyo Michael Jackson yamukoreraga atabyumvaga neza kuko yari umuntu afata nk’Imana kuri we.
Yagize ati “Michael Jackson yari umwe mu bantu nigeze kumenya barangwa no kugira ineza kandi bakunda cyane. Yamfashije cyane mu mwuga wanjye no guhanga ibyanjye, yansambanyije kandi imyaka isaga irindwi.”
“Igihari ni uko iryo hohoterwa ntigeze numva ko ari ikintu kidasanzwe kuko ryakorwaga n’uyu mugabo wari umeze nk’Imana kuri njye. Rero ibyinshi muri byo byari bifite ishingiro kuri njye. Ariko se ibyo bivuze iki ? ko nabikunze se ? gute se nabyemera nkaho ndi igicucu.”
Kugeza ubu ntiharatangazwa amatariki y’iburanisha gusa ikirego cyamaze kwakwirwa.
Kubera uko uyu muhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop atakiriho azaba ahagarariwe n’abashinjwe imitungo yasize.
Amakuru aturuka mu itsinda ry’amategeko rya MJJ Productions ricunga imitungo ya Michael Jackson avuga bizeye ko bazatsinda mu rubanza.
Si ubwa mbere uyu Wade Robson yaba agiye kugaragara mu rukiko dore ko mu 2005 yigeze gutanga ubuhamya ahakana ko Michael Jackson yigeze asambanya abana b’abahungu cyane ko ngo bigeze kurarana ijoro ryose ntihagira ikiba.
Ni ubuhamya bwatumye Michael Jackson ahanagurwaho ibyo byaha byo gusambanya abana b’abahungu.
Nyuma yo kwitaba Imana k’uyu muhanzi, Wade Robson mu 2013 yaje kuvuguruza ubuhamya bwe.
Mu 2019 hakozwe filime mbarankuru yitwa ’Leaving Neverland’ ishinja Michael Jackson gusambanya abana b’abahungu.