Ingabo z’Afurika y’iburasirazuba zishinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zahawe ingunga yo kuzifasha, ingana na miliyoni 2,5 z’amadorori, na Senegali, Angola, na Gabon.
iyi nkunga ya yatanzwe na Senegal, Angola, ndetse na Gabon, izafasha uyu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, mu bikorwa bya buri munsi kugira ngo umutekano n’amahoro byo mu mu Burasirazuba bwa Congo, urusheho kubungabungwa uko bikwiye.
Ibi byabereye mu nama, yahuje abakuru b’imiryango y’ibihugu byo muri Africa yo hagati, iburasirazuba, amajyepfo, Ubumwe bwa Africa, na ONU, bishinzwe kuharura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC
Angola, Senegal bitanze miliyoni imwe y’amadorari buri kimwe, Gabon nayo ikiyemeza gutanga 500,000 USD, agamije gufasha ibikorwa by’ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba zoherejwe muri DR Congo.
Ibihugu bya Africa kenshi binengwa kunanirwa kwikemurira ibibazo bisaba imari bigategereza inkunga z’imiryango nk’ubumwe bw’Uburayi n’ibihugu bikize.
Itangazo ry’umuryango w’Ubumwe bwa Africa ry’imyanzuro y’inama yo kuwa kabiri yabereye i Luanda muri Angola rivuga ko risaba “n’ibindi bihugu bigize Ubumwe bwa Africa gutanga inkunga y’imari kuri gahunda z’amahoro muri Africa”.
Ibyo wamenya bindi byavuye muri iyii nama
Iyi nama ya mbere imeze gutya yatumijwe na Perezida wa Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores akaba n’umukuru w’Ubumwe bwa Africa, hamwe n’umukuru wa komisiyo y’ubumwe bwa Africa Moussa Faki Mahamat.
Yitabiriwe na ba perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa DR Congo, Évariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, n’abahagarariye ibihugu by’u Rwanda, Namibia, na Uhuru Kenyatta umuhuza mu kibazo cya Congo.
Iyi nama yashimye ko umuryango w’ibihugu bya Africa yo hagati ECCAS, ukuriwe na Perezida Bongo – ubu nawo ufite ubushake bwo gufasha kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama kandi yasabye “imitwe yitwaje intwaro yose gusubira inyuma, cyane cyane M23, hamwe na ADF na FDLR”, isaba M23 “kuva mu bice byose yafashe nta mananiza”.
Abayirimo bashimye intambwe imaze guterwa mu gutegura ahantu hazajyanwa gutuzwa by’ibanze abarwanyi ba M23 bambuwe intwaro.
M23 ariko ivuga ko itazashyira intwaro hasi igihe leta ya Congo, itemeye kuganira nabo. Ibi Leta ya Congo nayo yavuze ko bidashoboka.
Iyi nama yashyizeho “ihuriro ry’ibikorwa” ryo kuyobora imihate yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo rihuje iriya miryango yose y’ibihugu, n’Ubumwe bwa Africa na UN, kugira ngo rikurikirane ibikorwa byose byagiye byiyemezwa.
Basoje bemeje ko inama nk’iyi ya kabiri izabera i Bujumbura mu Burundi.