Ejo kuwa 27 Kamena 2023, i Luanda muri Angola, hongeye guteranira inama y’itabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu byo mu karere birimo SADC ,EAC na CEEAC .
Ni inama yateguwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (UA), yibanze cyane ku gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo bymwihariko amakimbirane ari hagati ya M23 na Kinshasa ,nk’uko byari byemeranyijweho mu nama y’uyu muryango yateranye mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Kamena 2023.
Muri iyi nama yabereye I Luanda ku munsi wejo, hibanzwe mu gushaka uko imyanzuro igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo no mu karere muri rusange, yashyirwamo imbaraga mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa ndetse impanze zombi zihanganye(M23 na Kinshasa) zigakora icyo zisabwa.
Ku rwego rwa gisirikare, Guverinoma ya DR Congo, yavuze ko muri iki gihugu hari ingabo za EAC ziganjemo izaturutse mu gihugu cya Kenya, Uburundi, Uganda na Sudani y’Epfo , ndetse ko hategerejwe n’iza SADC , nyamara ngo kugeza magingo aya ,nta bushake izi Ngabo ziragaragaza mu gufasha ingabo za Leta FARDC kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ku rwego rwa politiki, guverinoma ya DR Congo, yavuze ko “hari Ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye, Ubumwe bw’Afurika n’indi miryango mpuzamahanga yo mukarere iki gihugu giherereyemo , nyamara ngo iyi miryango yose, imeze nk’Abahigi benshi bayobya imbwa cyangwa se abatetsi benshi babishya isosi bitwe n’uko buri wese aba ashaka kuyiteka uko abyifuza.”
Nyuma gato y’iyi nama mu kiganiro n’itangazamakuru, Christophe Lutundula Minitiri w’Intebe wa DR Congo, yabwiye itangazamakuru ko “Iyi Miryango yose n’Ingabo zayo , bagomba kwitonda no kwigegensera ku ngingo irebana kubaha Ubusugire bwa Repbulika Iharanira Denokarasi ya Congo.”
Min Christophe Lutundula, yakomeje avuga ko igihe cy’amatora cyegereje, bityo ko gahunda y’iyi Miryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igomba kuba yasobanutse no gushyirwa mu bikorwa mbere y’uko aya matora atangira mu mpera z’umwaka wa 2023.
K’urundi ruhande, Guverinoma ya DR Congo, yanenzwe kugenda biguru ntege muri hahunda igamije gushyira mu bikorwa gahunda yo gutegura ibiganiro n’Umutwe wa M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro , hashingiwe ku myanzuro ya Luanda na Nirobi ,igamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazubva bw’iki gihugu.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com