Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwamuhanishije igihano cy’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose yashinjwaga.
Uru rukiko rwamaze amasaha menshi rwiherereye rwiga ku birego Ubushinjacyaha bwamureze, buvuga ko we bwite yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu bice bitandukanye ndetse akaba yaranagiye mu gaco kashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside. Yanashinjwe ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Me Richard Gisagara uri mu bunganiye abarega yabwiye IGIHE ko Biguma yahamijwe icyaha cya Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, urukiko rugaragaza ko atigeze agaragaza ko ababajwe n’ibyabaye mu Rwanda, ndetse ko mu rubanza rwe yitwaye nk’aho bitamureba.
Ikindi kandi urukiko rwagaragaje ni uko kuba yaragiye yita abatangabuhamya ababeshyi na yo ari indi mpamvu yashingiweho.
Me André-Martin Karongozi yabwiye IGIHE ko urukiko rwatangaje ko Biguma yakoresheje imbaraga zikomeye mu kwica abantu kandi akabica nabi akoresheje Mortier 60.
Biteganyijwe ko bitarenze iminsi itatu uru rukiko rwa rubanda ruzatanga umwanzuro urambuye ugaragaza impamvu zose zashingiweho ahanishwa igihano cya burundu.
Mbere y’uko inteko iburanisha ijya kwiherera ngo ifate umwanzuro, Umucamanza yabanje kubaza Hategekimana Philippe niba nta kintu yabwira urukiko aravuga ati “mbafitiye icyizere ba nyakubahwa bacamanza, nzi neza ko muza kumva impamvu yacu mubikuye ku mutima.”
Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma yatangiye kuburana kuwa 10 Gicurasi 2023, mu rubanza urukiko rwamaze ibyumweru birindwi rutega amatwi abatangabuhamya batandukanye.
Aba batangabuhamya bagize umwanya wo kwerekana uruhare Biguma yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku misozi ya Nyamure, Nyabubare, ISAR-SONGA n’ahandi muri Nyanza.
Abatangabuhamya benshi bagaragaje ko Biguma hari aho yagiye ategeka abajandarume kwica Abatutsi mu bice bitandukanye abandi bamushinja ko na we ubwe hari abantu yiyiciye, barimo uwari Burugumesitiri wa Komine Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse.
Hari abatangabuhamya bane bahurije ku kuba Biguma ubwo yazaga ku musozi wa Nyamure yarashe umugore wari uri kubyara.
Kuwa 23 Gicurasi 2023 Jean Baptiste Muhirwa watanze ubuhamya hifashishijwe iyakure [Video Conference] yavuze ko Biguma yasabye intwaro, avuga ko i Nyanza hari abantu benshi bo kurwanya inyenzi, Augustin Ndindiliyimana wari mu buyobozi bw’Abajandarume ku rwego rw’igihugu amusubiza ko ibyo nta kibazo kirimo kuko intwaro zihari.
Uyu mutangabuhamya yakomeje ati “ku munsi wa kabiri kuri bariyeri, Biguma yaraje ahamagara Karege, amuha intwaro, hanyuma Karege agaruka avuga ngo ngiyi intwaro Biguma ampaye”
Yavuze ko iyo bariyeri yarasiweho abantu benshi kuko abatutsi bahageraga uwitwa Karege wari warahawe imbunda na Biguma yahitaga abarasa, abadapfuye neza bagatemagurwa hakoreshejwe imipanga.
Hategekimana yageze mu Bufaransa mu 1999, yaka ibyangombwa by’ubuhunzi ku mwirondoro utari wo, yiyita Philippe Manier ahita aba ushinzwe umutekano kuri Kaminuza y’i Rennes. Mu 2005 yahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa.
Mu 2017, Hategekimana yavuye mu Bufaransa ahungira muri Cameroun, aza gutabwa muri yombi mu 2018 ahita asubizwa mu Bufaransa. Byemejwe ko afungwa by’agateganyo muri Gashyantare 2019.
Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bw’Ihuriro ry’Imiryango Itegamiye kuri Leta iharanira Uburenganzira bwa Muntu, CPCR.
kuwa 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rwo mu Bufaransa rwemeje ko Hategekimana agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris (Cour d’Assises de Paris).
Hategekimana uzwi nka Biguma, afite imyaka 66. Yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef akorera muri Gendarmerie ya Nyanza.
Biguma si we wambere ukatiwe n’Ubufaransa ibintu bikomeje kwerekana ko iki gihugu cyiyemeje gukosora amakosa yacyo yo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.