Abari bakurikiranweho ubufatanyacyaha na Dubai, barimo Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Chretien na Nyirabihogo Jeanne, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabarekuye ariko ko umushoramari Nsabimana Jean Dubai akomeza gufungwa.
Nsabimana Jean yari umushoramari mu gihe abandi bari abakozi b’Akarere ka Gasabo, bafunzwe nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rubitegetse, ku wa 16 Gicurasi 2023 ariko bahita bajuririra icyo cyemezo.
Aba bagabo bamaze iminsi 37 bafungiye muri Gereza ya Mageragere baburanye, ubujurire bwabo ku wa 16 Kamena 2023, aho basabye ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora ishami ry’ubutaka mu karere (One Stop Center) na Jean Baptiste Bizimana wahoze ashinzwe imyubakire, bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Ubwo bireguraga mu bujurire, bagaragarije Urukiko ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubera ko Ubushinjacyaha bwakoresheje itegeko ryashyizweho nyuma y’ikorwa ry’icyaha, naho umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, yagaragarije Urukiko ko kumufunga bidaha ubutabera abaguze inzu mu mudugudu yubakishije, asaba ko yarekurwa agasana ibyangiritse kuri izo nzu cyangwa abatazishimiye bagasubizwa amafaranga baziguze.
Dubai ukomeje gukurikiranwa mu rukiko, araburana ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa, ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’, uri mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.