Col Barungura Benoit na Mugenzi we Arstude Segatarama umukozi w’iperereza rya Etat Major y’u Burundi, bafunguwe kuri uyu wa 29 Kamena 2023, aho bari bamaze umwaka n’amezi umunani bafungiwe muri gereza ya Musaga, yo mu murwa mukuru wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Aba ba Coloneri bafashwe kuwa 16/09/2021, bazira ikibazo cy’ABanyamulenge bo mwitsinda rya Twirwanaho. Aho bafatanwe n’undi Murundi Ngoga Prosper wari kumwe n’Abanyamulenge.
Babiri barimo Mutoni Sebakanura ndetse n’undi Mugenzi we aho baje bava mu gihugu cy’u Bugande. Aba Banymulenge bari baje mu gihigu cy’u Burundi bashaka ubufasha bujyanye n’ubutabazi bw’intambara Imaze imyaka myinshi mu misozi miremire y’Imulenge. Ariko ntibabumva ahubwo barabafunga.
Nyuma yo gufatwa bajyanwe mw’iperereza aho barimazemo iminsi 21, bakaba bari bafashwe n’abakozi b’iperereza bayobowe na Colonel Nkoroka ndetse na Colonel Kazungu.
Aba basirikare ba Banyamulenge bavanwe mw’iperereza boherezwa muri Gereza nkuru ya Musaga. Batangira kuburana, baburaniraga kuri Komine Muha.
Abanyamulen ge babiri ndetse n’undi Murundi umwe witwa Prosper Ngoga baje kurekurwa kuwa 20/09/2022. Ariko Colonel Barungura Benoit na Mugenzi we Arstude Segatarama bo basigara muri gereza.