Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ubwigenge, Perezida Tshisekedi mu ijambo rye yatangaje ko igihugu cye cyamaze kubaka imbaraga mu bya Gisirikari k’uburyo buhagije, ndetse yemeza ko ubu ntamwanzi wapfa kubameneramo, kandi ko nta wapfa kuvogera igihugu cye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 30 Kamena 2023, ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge ku nshuro ya 63 Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze ibonye ubwigenge.
Yakomeje asobanura ko imbaraga z’igisirikare cye zirimo kujya imbere kuruta mu minsi yashize, ubwo yemezaga ko uwashaka guhungabanya Igihugu cye yahura n’akaga gakomeye.
Ubutumwa uyu mukuru w’igihugu yahaye Abanye Congo bose ni uko igihugu cyabo cyagabweho igitero n’ingabo z’ u Rwanda, ariko avuga ko Ingabo ze zirimo kwitegura ku kibohora.
yakomeje avuga ati “Ubu ndemeza ko imbaraga z’igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano ziyongereye. Ndongera ntere agatege Leta ngo ikomezanye uyu muhate kugira ngo ibisa n’intambara k’ubutaka bw’abakurambere bacu bizabe nko kwiyahura ku muntu wese uzabigerageza.”
Ingabo z’amahanga Perezida Tshisekedi avuga ko zateye igihugu cyabo ngo ni iz’u Rwanda kandi ngo urubyiruko rwinshi rw’Abanye Congo rwitabiriye ubusabe bwe bwo kwinjira mu gisirikare kugira ngo ruhangane na zo.
Si ubwa mbere Tshisekedi avuze ko ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cyabo, ariko na rwo rubihakana kenshi, rugasobanura ko ari urwitwazo ruterwa no kuba yarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyazahaje uburasirazuba kuva mu myaka myinshi ishize.
Kumunsi w’ejo hashize kandi Perezida Felix Thisekedi yagejeje ijambo ku gihugu maze avuga ku bijyanye n’umutekano uri mu burasirazuba bw’igihugu cye, avuga ko igihugu cye kibangamiwe n’ingabo z’amahanga.
Muri iryo jambo yongeye no gukora ku myiteguro y’amatora, ndetse n’ibibazo byugarije Igihugu cye.