Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri DR Congo, Madame Bintou Keita, ubwo yari mu mujyi wa Beni ejo Kuwa 29 Kanama 2022, yatangaje ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO iheruka muri DR Congo, yatumye inzego z’umuryango w’Abibumbye (ONU) muri DR Congo ubu zitarimo gukora neza nk’uko bikwiye.
Yagize ati:” Ibikorwa by’Imyigagaragambyo byibasiye MONUSCO ,kuri ubu byatumye inzego nyinshi za ONU zirimo izishinzwe iterambere, ubutabazi bw’ibanze n’umutekano ,zitarimo gukora neza. Hari ibyandikwaga ku mbuga nkoranyambaga n’imvugo ziteye ubwoba byahahamuye abakozi ba ONU bituma badakora nk’uko bikwiye kubera kutizera umutekano wabo.”
Imyigaragambo yo kwamagana MONUSCO yari yuzuyemo urugomo kuko abigagarambya bishoye ku kicaro cya MONUSCO basahura ibikoresho byayo hafi ya byose. Yatangiye kuwa 25 Nyakanga 2022 iza guhosha kuwa 31 muri uko kwezi.
Abasivile bagera kuri 30 n’Abasirikare 3 ba MONUSCO nibo byemejwe ko bayiguyemo .
HATEGEKIMANA Claude
Ni abo guhembwa ibifaranga byinshi gusa.Ni gute Abasirikare ba UN ibihumbi 20 bamara imyaka irenga 22 muli DRC nta mahoro bazana? Ahubwo ibintu bikarushaho kuzamba.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.