Abaturage bo mu karere ka Rubavu barinubira ibikorwa bikorwa n’urubyiruko hamwe n’abandi basohokeye ku mucanga ,muri aka karere mu gitaramo cy’ubwigenge ndetse bagatangaza ko bikomeje gutyo buri mezi 9 hajya havuka abantu bangana n’abatuye b’akagari kamwe, ibintu bavuga ko bitazorohera igihugu niba ntazindi ngamba zifashwe
Ibi byavuzwe nyuma y’uko hatangiye ibitaramo byo kwibohora biri kubera muri aka karere, ibitaramo byitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi bo mu tundi turere dutandukanye by’umwihariko urubyiruko.
Muri ibi bitaramo urubyiruko rwagaragaje imyitwarire itari myiza, ndetse inagayitse irimo nko kwambara ubusa, gusambanira kukarubanda, nko murucaca, kubiti, mu mucannga n’ahandi, ibintu byatumye ababyeyi bifata impungenge bavuga ko iyo myitwarire ishobora gusiga abana babo bahigiye ingeso zitari nziza.
Bavuga kandi ko bitanga isura itari nziza kubana kuko bashobora kugira ngo abasirimu cyangwa se abanya Kigali niko babaho.
Aha ninaho havuye imvugo ivuga ko ibi birori bigiye biba buri gihe nyuma y’amezi 9 hajya havuka abana bangana n’abaturage batuye mu kagali.
Ibi bitaramo byatangiye kuwa 30 Kamena bikazarangira kuwa 04 Nyakanga ku munsi wo kwibohora.
Ibi byatumye benshi bavuga ko hitiranijwe ubwigenge no kwibohora bakagira ngo ni ukwiyandarika.
Icyakora abacuruza inzu zo kuryamamo bo ngo barahungukiye cyane kuko amafaranga ari kwinjira kubwinshi, ndetse n’abacuruzi b’inzoga nabo bemeza ko ubu isizeni yabo yageze.