Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wahishuye akayabo k’amadori wafatiriye k’igihugu cy’u Burusiya kubera gutangiza intambara ku gihugu cya Ukraine
Uyu muryanga watangaje ko umutungo w’u Burusiya wafatiriwe ufite agaciro ka miliyari 226 z’amadolari.
Komiseri ushinzwe ubutabera muri EU, Didier Reynders, kuri uyu wa Mbere yavuze ko ‘komisiyo ya EU iri mu biganiro byo gukoresha imitungo y’u Burusiya ingana na miliyari 207 z’amayero ni ukuvuga miliyari 226 z’amadolari yafatiriwe harimo n’iya Banki Nkuru y’iki gihugu mu kongera kubaka Ukraine’.
Iri fatirwary’umutungow’u Burusiya, umuryango w’ Ubumwe bw’ u Burayi wabikoze mu rwego rwo guhana igihugu cy’u Burasiya.
Bloomberg mu kwezi gushize yatangaje ko abayobozi ba EU bari gutegura uko imisoro ku nyungu ituruka ku mitungo y’u Burusiya yafatiriwe yakohererezwa Ukraine kugira ngo yongere kwiyubaka.
Ariko ngo iki cyemezo gishobora guhura n’imbogamizi z’amategeko azagenga itangwa ry’ayo mafaranga. Ni mu gihe u Burusiya buvuga ko gufatira imitungo yabwo ari ubujura no kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye mu kwezi kwa Gashyantare 2022.