Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,yageze mu gihugu cya Trinidad and Tobago giherereye muri Amerika y’Amajyepfo.
Kimwe mu by’ingenzi byajyanye Perezida Paul Kagame muri iki gihugu, ni ukwitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka ‘CARICOM’.
Iyi nama kandi yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize umuryango wa CARICOM ubayeho.
Ni inama igiye guterana ku nshuro ya 45 aho perezida Paul Kagame yatumiwe nk’umutumirwa mpuzamahanga w’imena.
K’urundi ruhande, u Rwanda rumaze igihe rutangiye gutsura no guhimangira umubano w’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse mu gihe gito gishize ,Perezisa Paul Kagame akaba aheruka kugirira ingendo mu bihugu nka Jamaica na Barbados .
Ubwo yageraga muri ibi bihugu, Perezida Kagame yakiriwe nk’Umuyobozi w’ikitegerezo ku Mugabane w’Afurika ndetse anashimirwa ibyo yagejeje ku Rwanda, nyuma y’Amakuba yarugwiriye mu 1994 benshi bari biteze ko bitapfa kugerwaho mu gihe gito.
Iyi nama ya CARICPM , iraza kwitabirwa n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, Minisitiri w’Intebe wa Korea y’Epho n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Ububanyi n’Ahanga Antony Blinken.
Insanganyamtsi ko y’iyi nama ni ukwigira hamwe no gusuzuma uko ibi bihugu byakwihaza mu biribwa, hagafatwa n’ingamba zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com