Brig Gen Andrew Nyamvumba Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba ari mumujyi wa Goma mu mu nama ya EACRAF
Umunyamakuru wacu uri i Goma avuga ko hagiye gushira iminsi ibiri mu mujyi wa Goma hateraniye inama ihuje Abayobozi b’ingabo z’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’iburengerazuba EAC.
Iyi nama igamije kureba umusaruro ingabo za EAC zimaze gutanga, kuva mu mpera z’umwaka ushize, ubwo zoherezwaga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Gen.Bgd Endrew Nyamvumba ni umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba, biravugwa ko yasesekaye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 04 Nyakanga aho yitabiriye iyi nama ahagarariye Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda, RDF ,mu gihe u Burundi bwo buhagarariwe na Gen Major Sibomana Ignace wari waje uhagarariye umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo. Kenya ihagarariwe na Maj Gen Alphaxard Mthuri Kiugu.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma ivuga ko itsinda ry’aba ba Jenerali k’umunsi w’ejo kuwa gatatu ryasuye Umujyi wa Bunagana na Kiwanja bisanzwe bigenzurwa n’ingabo z’igihugu cya Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bwa EAC.
None kuwa kane zikaba zikomereza urwo rugendo mu gace ka Kichanga na Kiloriwe hasanzwe hagenzurwa n’ingabo z’u Burundi ,bakaba baza gusoreza urugendo mu kigo cya Camp Rumangabo kiri mu myiteguro yo kwakira abarwanyi ba M23 bazaba bamanitse amaboko bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Justin Kabumba umunyamakuru wigenga ukurikirana ibibera muri Congo akaba akunze no gukora inkuru zicukumbuye,yahamije aya makuru abicishije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko Gen.Major Alphaxard Muchuri Umugaba mukuru w’ingabo za EAC ziri muri Congo yashimye ibikorwa by’ingenzi byagezweho n’izi ngabo mu gihe zimaze kuri ububutaka
Hari hashize amezi arenga atanu Leta ya Congo yirukanye ku butaka bwayo aba Ofisiye bo mu ngabo z’u Rwanda babaga muri Etat Major ya EACRF ibyo bikaba byaramaganiwe kure n’umuryango wa EAC ndetse n’ibindi bihugu bikomeye.
Ni icyemezo Congo yafashe nyuma y’igihe yari imaze ishinja igisirikare cy’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 ibi birego u Rwanda rukaba rwarakunze kubihakana.
Mwizerwa Ally