Umukinnyi Moson Mount, yatangajeko atakibarizwa mw’ikipe ya Chelsea ubu akaba yamaze kugirana amasezerano n’ikipe ya Manchester United.
Ku wa 05 nyakanga 2023, nibwuyu mukinnyi Mount , yagiranye amasezerano y’imyaka 5 n’ikipe ya Manchester United akaba yaratanzweho asaga miliyoni 55 pound zihwanye na Miliyoni 7o z’Amadorari y’Amerika.
kuba uyu mukunnyi ukomoka mu Bwongereza yerekeje Old Trafford , bivugwa ko byatewe no kudashyikirana mu biganiro ygiranye n’Ubuyobozi bwa Chelsea.
Nyuma yo gusinya aya masezerano, Mount yatangaje ko “yifuzaga gukomeza gukinira ikipe ya Chelsea, ariko ng nti byashobotse bitewe n’uko atigeze yumvikana n’Ubuyobozi bw’iyi kipe ku birebana n’amasezerano mashya , byatumye ajya muri Manchester United yamwifuzaga ndetse inamuha ibyo yifuza”.
Mount ,ni umukinyi wari umaze igihe akinira ikipe ya Chelsea ndetse ayifasha gutwara igikombe cya Shampions League muri 2021, kuko icyogihe yari umukinnyi w’itwaraganeza ,afite ubuhanga bwo gutsinda ibitego .
Mount, yiteguye kwambara imyambaro ya United afite nimero 7 yahoze yambarwa n’abakinyi b’ibikomerezwa bakiniye iyi kipe aribo Devid Beckam na Christiano Ronaldo.
Yatangaje ko yifuza kumenyekana cyane nkaba bakinnyi bamubanjirije muri Manchester United barimo Eric Contona ,Cristiono Ronaldo, George Best naDevid Beckham ,ngo kuko ashishikajwe no gukurikiza abamubanjirije .
Mukarutesi Jesicca