Abanyarwanda bari bafashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo bariho batashya inkwi mu kibaya bivugwa ko kiri ku butaka bwa DRC, barekuwe nyuma y’iminsi umunani.
Aba baturage b’u Rwanda bari bafashwe tariki 22 Kanama 2022 aho barimo batashya inkwi bakaza kugera ku butaka bwa Congo batabizi.
Ingabo za Congo zabafashe zabanje kubafungira ku biro by’agace ka 34 k’ibikorwa bya Gisirikare mu mujyi wa Goma, aho bitwaga ko ari intasi z’u Rwanda.
Aba banyarwanda batandatu, barimo n’ababyeyi basanzwe bafite abana bakiri ku ibere, bakaba bari bamaze icyumweru bafatiwe muri Congo.
Kubashyikirizwa u Rwanda, byakozwe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022, ku mubapaka uzwi nka Grande Barierre.
Kambogo Ildephose uyobora Akarere ka Rubavu yavuze ko ubuyobozi bw’ibanze ku ruhande rw’u Rwanda bwari bumaze iminsi buri mu biganiro na bugenzi bwabwo bwo muri Congo.
Yagize ati “Nk’imijyi ihana imbibi dufitanye amasezerano twagiranye y’ubufatanye muri gahunda zitandukanye, iki ni igisubizo cy’urugendo twagiriyeyo.”
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturiye kiriya kibaya kwirinda kwambuka ngo bajyeyo bagiye mu bikorwa nk’ibi bisanzwe byo gutashya.
RWANDATRIBUNE.COM
Kkkkkkkkkk ariko narumiwe pe ubukoko intasi zisa gutya.