Sosiyete itwara imizigo muri Uganda yatangaje ko ikiraka cyo gutwara imirambo kinjiza iritubutse kurusha ibindi kuko iyo babaze ibiro usanga umurambo umwe ushobora kwinjiza asaga Milliyoni 5 z’amashilingi.
Kuva mu myaka ibiri ishize Uganda Airlines yasubukura ibikorwa, imaze kwinjiza miliyoni 247 z’Amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 75 Frw) mu bikorwa byo gucyura mu gihugu abantu bapfuye.
Umuyobozi ushinzwe gutwara imizigo muri Uganda Airlines, yavuze ko umurambo washyizwe neza mu isanduku, uba upima ibiro byinshi kurusha iby’umuntu muzima, ndetse ko upima hagati y’ibilo 130 na 180.
Buri kilo, cyishyurwa amadolari 8$, bivuze ko nibura gutwara umurambo bishobora kwishyurirwa miliyoni 5 z’amashilingi, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,5 Frw.
Ati “Kuva mu Ukwakira 2021 ubwo twatangiraga, twatwaye imirambo 47, ahanini iva muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Afurika y’Epfo, ibihugu Abanya-Uganda benshi bajyamo gushaka akazi.”
Nibura buri Cyumweru, uyu muyobozi yavuze ko baba bashobora gucyura mu gihugu umubiri w’umuntu wapfuye.