Uhereye mu mwaka wa 2045 ikibazo cy’imfu za hato na hato kizaba kitakivugwa kuko iminsi yo kubaho izaba yarabaye myinshi nk’uko abahanga bo muri kaminuza ya Massachusetts babitangaza.
Ibi bikubiye mu gitabo cyanditswe n’abahanga 2 bo mu kihgo cy’ubushakashatsi cy’iyi kaminuza aricyo Massachusetts institute of Technology.
Aba bahanga José Luis Cordeiro na David Woody batangaje Maxiscience ko bari gushakisha uko babona ibintu bifasha abantu kuramba bifashishije uburyo bwo guhindura tumwe mu turemangingo tugize umubiri w’umuntu dutuma habaho gusaza.
Uru rubuga rwakomeje ruvuga ko mu myaka 20 iri imbere abantu benshi bazashora imari zabo muri ubu buhanga kuburyo umuntu wese uzajya ujya kwivuza azajya akoresha ubu buhanga kukiguzi gito cyoroheye buri wese.
Aba bahanga kandi bemeza ko nta ngaruka mbi ibi bintu bigira ku buzima bwa Muntu, ndetse akemeza ko abantu bazajtya bakoresha inyama zizaba zakozwe muri ubu buhanga nk’uko bari basanzwe bakoresha inyama z’inyamaswa.
Hari abatangiye kuvuga ko Abantu nabo bagiye guhinduka nk’ibimera bikorerwa iki gikorwa.
This is a wishful thinking.Ibyo bavuga ni ikifuzo gusa.Bazi neza ko bidashoboka.Imana yaturemye ishaka ko tubaho iteka.Kidobya yabaya Adamu na Eva banze kuyumvira,ibahanisha kubima ubuzima bw’iteka.Kubera ko twese duturuka kuli DNA y’abo babyeyi,niyo mpamvu twese dusaza tugapfa.Ariko kubera Incungu ya Yesu Imana yaduhaye,abantu bose birinda gukora ibyo imana itubuza,izabaha ubuzima bw’iteka.Ndetse n’abapfuye barumviraga imana,izabazura nabo ibahe kubaho iteka.Soma Yohana 3,umurongo wa 16.