Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Republika yaDemokarasi ya Congo Jean Pierre Bemba , aragera mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 11 Nyakanga2023 , aho ari buze kuba aherekejwe na Antipas Nyamwisi .
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko urugendo rwa Jean Pierre Bemba mu mujyi wa Goma rufite aho ruhuriye n’ikibazo cy’Umutwe wa M23, umaze igihe uhanganye n’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni muri uru rwego, Minisitiri Jean Pierre Bemba, reyekeje mu mujyi wa Goma guhura na Uhuru Kenyata ,wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n’umuhuza mu biganiro bya Nairobi, bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Biteganyijwe ibiganiro hagati ya Jean Pierre Mbemba na Uhuru Kenyata, bari bwibande ku nshingano z’ingabo zoherejwe n’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa DRC no gusuzumira hamwe ibikorwa byo kohereza Abarwanyi ba M23 mu kigo cya Rumangabo, mu rwego rwo kwambura intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwa.
Aya makuru , akomeza avuga ko Jean Pierre Bemba, afite ubutumwa yahawe na Perezida Tshisekedi burimo kumenyesha uhuru Kenyata, ko nta biganiro Guverinoma ya DRC iteze kugirana n’Umutwe wa M23 ndetse ko uyu mutwe wayoboka inzira yashyizwe ho na guverinoma ariyo kwamburwa intwaro bikiri mu maguru mashya.
Ikindi ,n’uko muri ubu butumwa Jean Pierre Bemba yahawe na Perezida Tshisekedi, harimo kumenyesha no gukurira inzira ku murima Uhuru Kenyata, ko M23 niyanga gukuriza iyo nzira , FARDC igomba guhita yongera kuyigabaho ibitero simusiga ,hagamijwe kwisubiza ibice byose uyu mutwe wasize mu bugenzuzi bwa EAC .
Kugeza ubu kandi,Guverinoma ya DRC ikomeje gutsimbarara ivuga ko M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda mu duce twa Rucuro, Nyiragongo, na Masisi ndetse ko nta biganiro iteze kugirana n’uyu mutwe.
Ni ibirego guverinoma y’u Rwanda ihakana yivuye inyuma , ahubwo igashinja Guverinoma ya DRC ,gukorana no gutera inkunga imitwe irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda irangajwe imbere na FDLR.
Jessica Umutesi