Mu karere ka Rusizi, sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yatanze miliyoni 100Frw zizakoreshwa mu kubaka ahazajya hatangirwa serivisi z’ububyaza mu Kigo nderabuzima cya Bweyeye.
Ni igikora cyabaye ku wa Kabiri tariki 11 Nyakanga mu 2023, binyuze muri gahunda MTN Rwanda isanzwe ikora yo gutera inkunga imishinga ishobora guhindura ubuzima bwa sosiyete.
Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Visi Perezida wa MTN Group ushinzwe Amajyaruguru n’Uburasirazuba bwa Afurika, Yolanda Cuba ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe.
Mu biganiro aba bayobozi bagiranye, bagarutse ku kurebera hamwe inzego zitandukanye bashobora gufatanyamo zirimo zirimo n’iyi gahunda yo kwagura Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye.
MTN Rwanda yemeye ko izatanga miliyoni 100Frw zizakoreshwa mu kubaka icyumba kizajya gitanga serivisi z’ububyaza muri iki kigo nderabuzima.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi nkunga ya MTN Rwanda izafasha muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.
Ati “Turashimira cyane MTN Rwanda ku bw’uyu musanzu. Iyi nkunga izadufasha mu kongerera imbaraga ubushobozi bwacu mu bijyanye no kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima zitangirwa ku bigo nderabuzima, hatabarwa ubuzima bw’ababyeyi n’abana.”
Ikigo nderabuzima cya Bweyeye cyakira abarwayi basaga 2 500 ku kwezi, baturuka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Bweyeye ndetse no mu Murenge wa Butare bihana imbibi.