Perezida wa Iran Ebrahim Raisi Mu ruzinduko yagiriye muri Afurika akaba yageze muri Kenya, aho yakiriwe na mugenziwe William Ruto bakaba basinye amasezerano y’ubufatanye na perezida wa Kenya.
Urugendo rwa Ebrahim Raisi rwari kuba ku wa Kabiri ariko rwigizizwa inyuma ku mpamvu yo kunoza neza amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Amasezerano y’ubufatanye atanu yasinywe arimo ajyanye n’imikoranire mu by’ikoranabuhanga, itumanaho no guhana amakuru, ajyanye n’ubuzima bw’inyamaswa, no guteza imbere umusaruro u jyanye no guteza imbere ishoramari ndetse n’amasezerano yo guteza imbere uburobyi.
Perezida William Ruto yavuze ko mugenzi we wa Iran yamwemereye, koroshya ibijyanye no kuba Kenya izajya yohereza icyayi yeza, muri Iran, kandi igacuruzayo inyama n’umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Kenya kandi ngo izabasha guca kuri Iran kugira ngo icuruze umusaruro wayo mu bihugu bya Aziya yo hagati.
Muri uyu mwaka mu gihembwe cya mbere Kenya yacuruje muri Iran icyayi gifite agaciro ka miliyoni 28.33 z’amadolari nk’uko byatangajwe na Perezida William Ruto. (Zolpidem)
Iran na Kenya byiyemeje guteza imbere ubufatanye mu by’uburezi cyane ibijyanye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Iran ikazafasha Kenya kubiteza imbere.
Kandi biteganyijwe ko Perezida wa Iran azasura Uganda na Zimbabwe.
Perezida Ebrahim Raisi ibyamuzanye kumugabane w’Afurika harimo gushaka umubano nubufatanye kubihugu bya Afurika.
Jessica Umutesi