Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni arashinja uwahoze ari perezida wa DRC Joseph Kabila, ubugambanyi bwo guha ingufu umutwe w’iterabwoba wa ADF, urwanya Leta ya Uganda. Igihe yigeze kuwuha amabuye y’agaciro n’imbaho bigatuma ugira imbaraga.
ADF Umutwe w’iterabwoba ufite ibirindiro muri Congo wigambye kuba ukorana na (Islamic State) wagiye wumvikana kenshi wagabye ibitero byahitanye abasivile n’inzego z’umutekano muri DRC no muri Uganda.
Mu kwezi gushize uyu mutwe witwaje intwaro wagabye ibirindiro ku ishuri muri Uganda wica abantu 42 biganjemo abanyeshuri abandi bagiye babatwika ari bazima.
Perezida wa Uganda Museveni avuga kuri iki gitero, yemeje ko ADF yaguye ibirindiro byayo ndetse yiyubatse ku butegetsi bwa Joseph kabila.
Ati “Ubutegetsi bwa Congo ku ngoma ya perezida Joseph Kabila bwafashije imwe mu mitwe yitwaje intwaro iturutse mu bihugu bihana imbibi na DRC babaha inturo y’ubuntu muri Kivu y’Amajyaruguru na kivu y’Amajyepfo.
Yakomeje agira ati ” Bacukuraga amabuye y’agaciro, bagurisha imbaho, basarura ipamba y’Abaturage, bakusanya imisoro, bambura abaturage amafaranga, n’ibindi. Ibyo byatumye batera imbere ubu bakaba bafite amafaranga.”
Joseph Kabila yayoboye Congo kuva muri 2001-2019.
Muri 2021, Uganda yahawe uburenganzira na leta ya Congo iyobowe na Felix Tshisekedi ubwo kugaba ibitero birwanya imitwe yitwaje intwaro.
Museveni avuga ko ibi bitero byashegeshe umutwe wa ADF, abagize uyu mutwe ngo bahise bivanga mu yindi mitwe yitwaje intwaro ku buryo bitari byoroshye kubamenya.
Umuryango w’abibubye, uherutse gusohora raporo ivuga ko umutwe wa ADF uri kwagura ibirindiro bya wo ku nkunga y’abahezanguni baharanira ko habaho Leta zigendera ku mahame ya Kisilamu, nubwo bwose Congo na Uganda bahuje imbaraga ngo bahashye aba barwanyi.
Jessica Mukarutesi