Abagabo bamwe na bamwe banengwa n’abagore babo ku ngingo yo gutera akabariro, ibi bikaba bishobora kuba intandaro yo gucana inyuma cyangwa se gusenyuka k’urugo.
Ubushakashatsi bwakozwe ku miryango 1300 ibana, bugaragaza ko abagabo bafasha abagore babo imirimo yo mu rugo aribo batera akabariro neza kandi kenshi.
Abahanga mu byubuzima bavuga ko umugabo ufasha umugore we gukora imwe mu mirimo yo mu rugo irimo nko guteka no koza ibikoresho byo mu rugo cyangwa kumesa barikumwe bituma bakora neza imibonano kandi bakayikora Kenshi.
Umushakashatsi Dr Jonhson Matt avuga ko kuba hafi y’uwo mwashakanye mufatanya imirimo yo murugo bitera akanyamuneza n’ibiganiro bishimisha umugore bityo igihe cyo gutera akabariro akaba, yiteguye kandi nawe abishaka.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko ubufatanye bw’abagabo n’abagore mu gukora imirimo yo mu murugo, ari uburyo bwiza bwo kunoza imibonano mpuzabitsina, buje buvuguruza ubwabubanjirije bwavugaga ko abagabo bakora imirimo yo murugo bakora gakeya imibonano mpuzabitsina nk’uko byanditse mu gitabo cyiswe ‘imibereho y’umuryango’ mu gihugu cy’Ububiligi.
Umushakashatsi Dr Jonhson Matt wo muri kaminuza ya Alberta akaba n’umuhanga mu by’imibare y’abashakanye ,avuga ko aho yabereye atigeze abona umugabo washwanye n’umugore bakorera hamwe imirimo yo murugo.
Dr Matt yakomeje avuga ko nta narimwe, nta n’ikigereranyo runaka cy’imirimo abagabo bafashamo abagore babo byigeze biteza impagarara hagati yabo, icyakora hari ibihugu bimwe na bimwe bifite imico itandukanye bishobora kubaho ariko ibyiza byigaragaza ni ko uko abagabo bafasha abagore babo mu mirimo yo murugo bagira ibihe byiza mu buriri n’abagore babo.
Bityo rero abagabo muhaguruke mufashe abagore banyu imirimo yo murugo bizabafasha mu kuzana akanya muneza mu muryango.
Jessica Umutesi