Perezida Kaguta Yoweri Museveni wa Uganda yikomye bikomeye Joseph Kabila wahoze ari ayobora igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ijambo yavugiye I Kampala kuwa 14 Nyakanga 2023 ,Perezida Museveni yibasiye Joseph Kabila, amushinja ubugambanyi bushingiye ku kuba yaremeye guha ubuhungiro inyeshyamba za ADF zisanzwe zirwanya Ubutegetsi bwe.
Perezida Museveni, ntiyahagarikiye aho, kuko yanashinje Joseph Kabila “kuba yararetse izi nyeshyamba zigendera ku mahame akaze yak’Ikislam zikidegembya ku butaka bwa DRC ndetse akaziha n’uburyo bwo kubyaza umusaruro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi bw’imbaho.”
Perezida Museveni, avuga ko “gukingira ikibaba izi nyeshyamba muri ubu buryo, byatumye ADF ibasha kwiyubaka, kongera imbaraga n’Ubushobozi bwayo, bitewe n’akayabo k’amafaranga uyu mutwe ukura muri ibyo bikorwa.”
Mu kwezi gushize inyeshyamba za ADF zambutse umupaka wa DRC zigaba ibitero ku ishuri ry’isumbuye maze ryica abantu basaga 42 biganjemo Abanyeshuri harimo bamwe zishe zibatikishije umuriro.
Icyo gihe, Perezida Museveni nabwo yashize mu majwi Joseph Kabila , amushinja kuba ariwe wahaye icyuho izi nyeshyamba , bituma ziyubaka ndetse zishinga ibirindiro mu burasirazuba bwa Repbulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati:”Bahawe uburenganzira bwo kwidegembya no kugenzura igice cy’Uburasirazuba bwa DRC nta kiguzi ,bikozwe na Guverinoma ya Joseph Kabila afatanyije n’abamwe mu bantu bo mu karere n’abandi bo ku yindi migabane. Gusa ubu twabashije kubaca intege mu buryo bwihuse bituma bahungira kure y’imipaka yacu”
Twibutse ko mu burasirazuba bwa DRC, habarizwa Ingabo za Uganda ziri gufatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gikorwa gihuriweho kiswe” Operation Shuja.”
Ni igikorwa kigamije kurwanya no kurandura burundu Umutwe wa ADF urwanya Ubutegetsi bwa Uganda no guhungabanya umutekano w’Abaturage mu duce twa Beni, Ituri n’ahandi mu burasirazuba bwa DRC.
N’ubwo hari bamwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba bagiye bicirwa muri iyi operasiyo Shuja, kugeza ubu uyu mutwe wa ADF urakica urwagashinyaguro Abaturage mu ntara ya Ituri ndetse rimwe na rimwe ukagaba ibitero by’ubugizi bwa nabi ku butaka bwa Uganda.
Hari kandi izndi Ngabo za Uganda ziheruka koherezwa mu burasirazuba bwa DRC, mu butumwa bw’Umuryango wa EAC aho zigenzura Umujyi wa Bunagana n’utundu duce two muri teritwari ya Rutshuru duheruka kurekurwa na M23 , mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Luanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com