Nyuma y’uko intambara y’Uburusiya na Ukraine itangiye, ibihugu byinshi by’Iburayi byagiye bifatira ibihano bikakaye igihugu cy’Uburusiya, birimo no mgufatira imitungo yabwo, ariko noneho iki gihugu nacyo cyatangiye gufatira imitungo y’ibihugu by’Iburayi, birimo n’iby’inganda zikomeye zo kuri uyu mugabane.
Ibi byashimangiwe naPerezida w’u Burusiya, Vladimir Putin,ubwo yasinyaga iteka ryemeza ifatirwa ry’imitungo y’ibigo bibiri, Danone cyo mu Bufaransa na Carlsberg cyo muri Denmark.
Danone ikora ibijyanye n’ibiribwa bikomoka ku mata yakoreraga muri icyo gihugu binyuze muri Danone Russia, mu gihe Carlsberg Group yo yari ifiteyo ikigo Baltika Breweries.
Byemejwe ko ibyo bigo byombi, imitungo yabyo yegurirwa ikigo cy’u Burusiya gishinzwe gucunga imitungo ya Leta, Rosimushchestvo.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko ibyo bigo byombi byaherukaga gutangaza ko bishaka kugurisha ubucuruzi bwabyo mu Burusiya.
Imigabane isaga miliyoni 83 ya Danone Russia yari ifitwe na Produits Laitiers Frais Est Europe yahise itangira kugenzurwa na Leta, nk’uko byatangajwe mu iteka ryasohotse mu igazeti ya Leta y’u Burusiya kuri iki Cyumweru. Icyo cyemezo kinareba imigabane hafi 100% muri Baltika Breweries.
Ikigo Danone cyo mu Bufaransa gikora ibijyanye n’ibiribwa giheruka gushyirwaho igitutu ngo kivane ubucuruzi mu Burusiya, kubera intambara ikomeje hagati y’iki gihugu na Ukraine.
Ni mu gihe imitungo myinshi y’u Burusiya n’Abarusiya bo hafi y’ubutegetsi bwa Putin yakomeje gufatirwa cyane cyane mu Burayi na Amerika, nabwo bukemeza ko imitungo bufite y’ibihugu bitari inshuti, nayo izagenda ifatirwa.
Danone yabanje gutsimbarara kivuga ko kitatererana abaturage kigaburira, aborozi bakigemurira amata ndetse n’ibihumbi by’abakozi bacyungukiraho.
Imitungo y’icyo kigo mu Burusiya irimo inganda 13 n’abakozi 7,200, bikaba byari bigize nibura 5% by’inyungu ya miliyoni $27 kigira ku mwaka.
Mu Ukwakira 2022, Danone yatangaje ko ishaka kugurisha ubucuruzi bwayo mu Burusiya, ariko ikagumana uburenganzira bwo kuba yakwisubiza imigabane yayo. Byavugwaga ko kugurisha ibi bikorwa bishobora kuvamo nibura miliyari $1.1 ku ruhande rwa Danone.
Ku rundi ruhande, Carlsberg Group yo muri Werurwe nibwo yatangaje ko ishaka guhagarika ishoramari mu Burusiya. Ni icyemezo cyakomeje, ndetse muri Kamena yatangaje ko yumvikanye n’umwe mu baguzi utaratangajwe amazina.
Baltika Breweries yari kimwe mu bigo bikomeye byenga inzoga mu Burusiya.
Ibigo bitandukanye birimo Carlsberg Group, Heineken yo mu Buholandi na Anheuser-Busch InBev yo mu Bubiligi, byatangaje ko bishaka kugabanya ibikorerwa mu Burusiya..
Nyamara imibare iheruka kujya hanze ivuga ko munsi ya 10% by’ibigo byakoreraga mu Burusiya mbere y’intambara yo muri Ukraine, ari byo gusa byahavanye ibikorwa, icyemezo cyafatwaga nko guca intege ubushobozi bw’amafaranga u Burusiya bushobora gushora mu ntambara.