Perezida Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Congo Brazzaville Perezida Denis Sassou N’Guesso watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023 rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Ahagana Sasita nibwo indege itwara Perezida Sassou Ng’Ggesso, yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe .
Mu bayobozi bari kumwe na Perezida Kagame mu kwakira Perezida N’Guesso, harimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri muri Perezidansi, Uwayezu Judith; Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Ngabitsinze Jean Chrysostome.
Hari kandi Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi; Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste; Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence; Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, Felix Namuhoranye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, Col Jean Paul Nyirubutama.
nyuma yo gusura uruwibutso Perezida Sassou N’Guesso, byitezwe ko aza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko aho agomba kugeza ijambo ku bayigize.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu byitezwe ko aza kwakira mugenzi we mu isangira naho
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, biteganyijwe ko azasura Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije riherereye mu Karere ka Bugesera.
Uruzinduko rwa N’Guesso ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cye hagati ya 11-13 Mata 2022. Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amatageko y’icyo gihugu, aho yababwiye ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ishake ibisubizo ku bibazo bikiyibangamiye.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame na mugenzi we Denis Sassou Nguesso, baritabira umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi, mu ngeri zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ubukorikori, n’ubuhanzi.
Biravugwa kandi ko Abakuru b’Ibihugu byombi bari buze kugirana ibiganiro ku kibazo cy’umutekano mucy mu burasirazuba bwa DRC n’umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y’ibi bihugu bituranyi.
Muri Congo Brazzaville, habarizwa Abanyarwanda bahatuye bahakorera ibikorwa bitandukanye barenga 300. Gusa hari n’abandi bahoze ari impunzi bagiyeyo mu 1994 bagera ku 8000. (pascuccirestaurant.com)
Ku wa 30 Kamena 2013, ONU yakuyeho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze hagati ya 1959 na 1998, bityo uwari ukiri hanze y’igihugu yasabwe gushaka impapuro zimwemerera gutura cyangwa agataha.
Jessica Umutesi