Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuturage uherutse kuvugira imbere ya Perezida Paul Kagame ko inzego zikomeje kumurenganya kuko zanze kumukemurira ikibazo.
Uyu muturage witwa Muhizi Anatole yagaragaye tariki 27 Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke, amugezaho ikibazo.
Yavuze ko BNR yamunyaze umutungo w’inzu yaguze n’uwahoze ari umukozi wayo, iherereye i Runda mu Karere ka Kamonyi.
Mu kibazo cye, yavugaga ko uwo baguze umutungo yaje kwiba BNR igahita ifatira imitungo ye irimo n’iyo nzu bari baguze, none ko kuva muri 2015 yabuze ibyangombwa byayo kandi ko atahwemye gusiragira mu buyobozi.
Muhizi Anatole kandi yavuze ko iki kibazo atari ubwa mbere akigejeje ku mukuru w’Igihugu ngo kuko yanakimugejejeho ubwo yari mu Karere ka Musanze, icyo gihe ngo agasaba uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC kugikemura ariko ko atagikemuye ahubwo ko yamubwiye ko yakongera amasengesho.
Muhizi yagize ati “abayobozi bose duhuye bumva ibibazo byanjye akumva ndarengana akambwira ngo genda uge wiragiza Imana.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yahise asaba inzego zitandukanye gukemura iki kibazo mu buryo bwihuse.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Kanama, rwatangaje ko uyu muturage yatanze amakuru y’ibinyoma ndetse ko yamaze gutabwa muri yombi aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano no gusuzugura icyemezo cy’urukiko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko iriya nzu ivugwamo muri iki kibazo yari iy’uwitwa Rutagengwa Jean Leon wari ubereyemo BNR umwenda wa Miliyoni 31 Frw, aho iyi Banki yanitabaje urukiko igatambamira igurishwa ry’uriya mutungo.
Avuga ko iyi nzu yagurishijwe hifashishijwe inyandiko mpimbano, ndetse ko Urukiko rwategetse ko uri muri iyo nzu ari we Muhizi Anatole ayivamo ariko ko yinangiye.
Muhisi Anatole ubu afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gihe iperereza rigikomeje.
RWANDATRIBUNE.COM