Justin Kazoza wari watowe nk’umutware w’abakono yeguye ku nshingano ze ndetse asaba imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abanyamuryango ba FPR INKOTANYI
Kuwa 09 Nyakanga 2023 ,nibwo himitswe umutware w’abakono Kazoza Justin,ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo nzego z’ubutegetsi bakomoka mu bwoko bw’Abakono ndetse n’abandi bashyitsi.
Ibi birori byasize benshi mu babyitabiriye batawe muri yombi ,ariko nyuma baje gusaba imbabazi Nyakubahwa Perezida Kagame ndetse n’umuryango wa FPR Inkotanyi ku isonga abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter Bwana Gatabazi Jean Mari Vianney wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC ,yashimiye Perezida wa Repubulika k’ubwimbabazi yamuhaye.
Mu nama yo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2023 yahuje abanyamuryango ba FPR barenga 800 bize ku bibazo bibangamiye ubwiyunge bw’abanyarwanda ku isonga hakaba hagarutsweho ikibazo cy’ibirori byabereye mu Kinigi bigamije kwimika Umwami w’abakono.
Muri iyi nama abanyamuryango bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’umutware w’Abakono basabye imbabazi,harimo na Bwana Kazoza Justin wasabye imbabazi ndetse akerura ko ari nawe wabaye nyirabayazana mugutegura ibyo birori .
Bwana Kazoza Serushago Justin ubwo yabaga imbabazi abanyamuryango ba FPR INKOTANYI
Muri iyi nama hakaba hafatiwemo umwanzuro y’uko Kazoza Justin yegura ku nshingano yari yatorewe ndetse n’ibikorwa by’ubwo butware bigaseswa,hakaba hareremejwe kandi ko ubumwe bw’abanyarwanda bukomeza gusigasirwa, Bwana Kazoza Justin asanzwe ari umushoramari mu bikorwa by’ubwubatsi mu mujyi wa Musanze.
Umuryango w’abakono n’umwe mu moko 18 yabarizwaga mu moko y’abanyarwanda ibitabo byanditswe n’abahanga mu mateka aribo, Nsanzabera Jean de Dieu na Vansina bahamya ko abakono bakomoka kuri kuri Ntandayera ya Mukono wa Mututsi wa Gihanga, bakaba barahawe umurage wo kuba ababyarabami no kuvamo abagabekazi b’ingoma
Mwizerwa Ally