Abasirikare bagize umutwe urinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi biriwe mu mihanda y’umurwa mukuru, Kinshasa batuka Leta y’uRwanda berekana n’ibibunda bikomeye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga, abasirikare bagize umutwe urinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi biriwe mu mihanda y’umurwa mukuru, Kinshasa, biyereka abaturage babizeza ko bafite ubushobozi bwo kurinda umutekano,kandi ko uRwanda barufata mu mwanya muto.
Byabaye mbere y’iminsi mike ngo icyo gihugu cyakire imikino ihuza ibihugu bigize umuryango wa Francophonie, mu gihe mu mujyi wa Kinshasa no mu bindi bice by’igihugu havugwa umutekano muke.
Kwiyerekana kw’izo ngabo bigamije kwizeza abaturage ko umutekano muri Kinshasa ucunzwe neza, dore ko arizo zizaba ziwushinzwe mu mikino ya Francophonie.
Ntabwo kwiyerekana kw’izo ngabo kwavuzweho rumwe, kuko hari ababifata nko kwiyemera gusa cyane ko ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Bunagana izi ngabo zirinda umukuru w’igihugu zasahuye ihene n’ingurube by’abaturage b’uwo mujyi baguhunga urugamba.
Izi ngabo kandi abatuye mu mujyi wa Sake na Kichanga bazibuka mu mezi umunane asize ubwo zatakazaga abarwanyi benshi ahitwa Kicwa na Kilorirwe aho byibuze iBatayo yabo yahatsikiriye.
Umukongomani wo mu bwoko bw’Abanandi witwa Kambale abicishije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati :izi ngabo ntaho zitaniye n’iza Mobutu Sese seko zitwaga Bazabaze DIVISION SPECIALE PRESIDENTIELLE (DSP)ubwo AFDL yageraga iKisangani zariyeretse biratinda ariko zaje guta Kinshasa mu munota umwe zitarwanye,uyu Kambale asanga kurwana kw’abasilikare ari umutima wo gukunda igihugu,ndetse ukemera kukitangira.
Ubwanditsi