Nyuma yuko RIB itangaje ko yashyikirije Ubushinjacyaha Dosiye ya Bamporiki Edouard, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda na bwo bwemeje ko bwamaze kuyiregera Urukiko.
Ubushinjacyaha bwemeje ko bwakiriye dosiye y’ikirego cya Bamporiki Edouard tariki 08 Nyakanga 2022 bukayikurikirana.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yavuze ko tariki 24 Kanama 2022, bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye y’ikirego cya Bamporiki ukurikiranyweho kwaka indonke.
Yemeje kandi ko uru rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzaburanisha iyi dosiye iregwamo Bamporiki tariki 16 Nzeri 2022.
Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, yahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda tariki 05 Gicurasi 2022, nyuma yaho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruhita rutangaza ko akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, aho icyo gihe rwavugaga ko afungiye iwe mu rugo.
Ihagarikwa rye, ryagarutsweho cyane dore ko uyu munyapolitiki ari umwe mu bari basanzwe bagaragara cyane haba ku mbuga nkoranyambaga, mu biganiro yatangaga mu ruhame no mu itangazamakuru, yagaragazaga ko akunda Igihugu ku rwego rwo hejuru.
RWANDATRIBUNE.COM