Mu nama yahuje igihugu cy’Uburusiya n’ibihugu by’Afurika,Perezida w’iki gihugu Vladimir Putin yatangaje ko ibihugu bikomeye ari byo byakiriye mu masezerano yo koroshya ubucuruzi bw’ibinyampeke biva muri Ukraine n’ubwo we abo yashakaga korojhereza ari abanyafurika.
Perezida Putin yavuze ko bitari bigikenewe kongera amasezeramo yo kohereza ibinyampeke biva muri Ukraine ngo byambukire mu Nyanja y’Umukara kuko byakijije sosiyete z’ubucuruzi z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi aho gufasha abababaye.
Mu nkuru yasohotse mbere y’inama ihuza ibihugu bya Afurika n’u Burusiya [Russia- Africa Summit] igomba kubera mu mujyi wa St. Petersburg kuva kuwa 27 Nyakanga 2023, Perezida Putin yagize ati “Aya masezerano, yatangajwe n’abo mu Burengerazuba bw’Isi nk’aho ari ubugiraneza buzagirira akamaro Afurika, yakoreshejwe gusa mu kwikiriza ibihugu by’ibihangange nka Amerika n’ibigo by’ubucuruzi by’i Burayi byajyanaga hanze bikanagurisha ibinyampeke biva muri Ukraine.”
Putin yavuze ko ibihugu bikennye nka Ethiopia, Sudani, Somalia, Yemen na Afghanistan, byagezweho n’ibinyampeke bitageze kuri 3% mu gihe 70% by’ibinyampeke byavaga muri Ukraine byerekezaga mu bihugu bikize birimo n’ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u
Putin yashimangiye avuga ko ibihugu byibikomerezwa byatumye u Burusiya butabasha kohereza inyongeramusaruro ku bihugu bimwe bikennye, aho hoherejwe toni ibihumbi 20 muri Malawi, na toni ibihumbi 34 muri Kenya, mu gihe izindi ibihumbi 200 zaheze mu nzira kubera gufatirwa n’ibihugu by’i Burayi.
Nubwo harimo izo mbogamizi ariko u Burusiya ngo bwabashije kohereza muri Afurika toni z’ibinyampeke miliyoni 11.5 muri 2022 mu gihe kugeza muri Kamena 2023 bwari bumaze kohereza hafi miliyoni 10 z’ibinyampeke
iki kibazo cy’ibura ry’ibinyameke cyateje inzara mu bihugu byinshi cyane, cyanecyane ibyo muri Afurika kugeza na n’ubu.
NIYONKURU Florentine