Inama njyanama yaba imaze kwemera ubwegure bwa Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu , nyuma yaho agaragaye nk’umushyitsi mukuru w’ibirori by’iyimikwa by’umutware w’Abakono,yabereye mu Kinigi kuwa 09 Nyakanga 2023.
Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe Ubukungu yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemera ko yakoze ikosa ryo kwitabira umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono nk’umushyitsi mukuru.
Mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yavuze ko “kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera”.
Ati “Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw’abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk’iki nk’umushyitsi mukuru.”
“Nyuma yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo ngarurirwe icyizere n’igihugu n’ubuyobozi bwacyo.”
Yakomeje avuga ko “Nzakomeza kandi kurwanya icyo ari cyo cyose cyangwa uwo ari we wese uzagerageza gucamo ibice Abanyarwanda.”
Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga yahurije hamwe Abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.
Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, yavuze ko na we yitabiriye,iyi nama y’itorwa ry’umutware w’Abakono
,Yasobanuye ko nk’umuyobozi hari ingaruka ubwitabire bwe bwashoboraga kugira.
Ati “Icya mbere ni ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba. Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu 600 – 700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’abakono, bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga.
Yavuze ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza, ku buryo nk’abayobozi bacyitabiriye hari umwambaro mwiza bacyambitse.
Ati “Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe […] nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ko atigeze asaba imbabazi mu magambo.
Ati “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi. Noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyir’izina.”
Visi Meya Rucyahana yongeye asubirana ijambo ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi imbabazi kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri. Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”
Umubyeyi we Bishop John Rucyahana witabiriye iki gikorwa yavuze ko na we yitabiriye, ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.
Niyicyubahiro Musenyeri Rucyahana yagize ati “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.”
Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.
Ati “Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n’abantumiye, n’inshingano umutware w’abakono n’abakono bafite mu kubaka u Rwanda.”
Mwizerwa Ally