Nyuma yo kubona ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bahangayikishije, uyu mu perezida yahisemo gusaba ingabo zishinzwe ku murinda gukora imyiyerekano ihambaye mu mujyi, mu rwego rwo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo abereke ko nihagira usakuza bitazamubera byiza.
Iki gihugu gikomeje guhangana n’inyeshyamba z’umutwe w’inyeshyamba wa M23 , mu gihe iki gihugu kitanorohewe n’abarwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Muri iyi ntambara iki gihugu cyiyambaje ingabo za EACRF ngo zibafashe guhangana n’inyeshyamba za M23, zihageze zigerageza gukura izo nyeshyamba mu bice bimwe na bimwe zari zarigaruriye ariko ntizashobora kuzikura mu bice byose zari zarigaruriye
Ibi bikaba byaratumye Umukuru w’Igihugu cya Congo, nyuma y’ingabo za EAC asaba umuryango ushinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri Afurika SADC, ngo ariwo uza gukura izo nyeshyamba k’ubutaka bwe.
Inyeshyamba za M23 zakomeje kugaragaza insinzi igihe cyose zagiye zirwana n’igisirikare cya Congo.
Aho igihe cyose zagiye zirwana na FARDC zagiye zikizwa n’amaguru, zikagera aho zita ibifaru, imbunda nini n’ibindi bikoresho byinshi bya gisirikare. Ni ibintu byatumye uyu mutwe w’inyeshyamba unakomeza gukomera kurushaho.
Nyuma y’ibyo byose, none Ingabo za FARDC zo mu mutwe wa Bakomanda bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu bakoze Akarasisi kagamije gukanga umwanzi w’Igihugu cyabo M23. Ukibaza niba akarasisi kari bwirukane izo nyeshyamba kurusha amasasu.
Ni akarasisi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bivugwa ko yakishimiye uburyo ka kozwe. Kakaba kari kagizwe n’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, mu ntara zimwe na zimwe za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Binyuze mu ishami ry’itumanaho rya perezidansi ya Congo, Félix Tshisekedi yishimiye iki gikorwa cyiza n’inzego z’ingabo n’umutekano. Mu magambo ye, perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ibi bikurikira:
“Ndashimira kandi ingabo n’abashinzwe umutekano barimo gukora ubudacogora kugira ngo umwanzi abuzwe kuba yatera akaga kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke vuba kugeza ku ntsinzi ya nyuma. Iyi ni yo kandi ni yo izaba nshingano yacu”
Abagize umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda perezida bakoze urugendo rwo kugaragaza ubuhangange banyuze mu mihanda minini y’umurwa mukuru w’iki gihugu mu matsinda abiri.
Bahagurutse kuri Motel Fikin muri Limete no kuva Bandalungwa berekeza kuri Camp Tshatshi.
Iki ni igikorwa cyakozwe mu rwego kwizeza abaturage ko ingabo ziri iruhande rwabo, nk’uko byatangajwe na Major Gen Ephraim Kabi Kiriza, umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Uwineza Adeline