Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana , umuturage yapfuye bitunguranye, bakeka ko ari amashitani aba mu nzu yari amaze iminsi abamo, yamwivuganye cyangwa se akaba yishwe n’abagizi ba nabi bamwivuganye.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, cyakora n’ubwo bimeze gutya, abaturage bo ntibavuga rumwe kurupfu rw’uyu mugore witwa Uwizeyimana Gaudance wapfitriye mu Marembo y’inzu yari atuyemo.
Uyu mubyeyi yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023. Abaturage barahamya ko yishwe n’amadayimoni kuko ngo yasotse avuga ngo “mundeke mwabagabo mwe mundeke’’
Abaturage babwiye TRIBUNE ko mu ijoro ryo ku Cyumweru uyu mugore yasohotse muri iyi nzu yari amaze iminsi acumbitsemo abwira abana be ngo basohore ibintu hari umugabo ufite amacumu ari kumwirukankana, ageze hanze ahita apfa.
Bavuga ko iyo nzu nyakwigendera yari atuyemo ibamo abadayimoni ndetse imaze gupfiramo abantu barindwi.
Ibi babishimangira kubera ko ngo imaze imyaka ibiri iriho itangazo ry’uko igurishwa ariko habuze umuntu n’umwe uyigura kandi iri ku muhanda, bakaboneraho gusaba ubuyobozi ko bwayisenya aho kugira ngo ikomeze ipfiremo abantu.
Umwe mu bagore bari aha yagize ati “Yasambaga avuga ngo mwa bagabo mwe mwandetse mwa bagabo mwe mwandetse, ubwo rero urumva ko ari ayo madayimoni yari ahari.”
Undi muturage yagize ati “Nyir’inzu yayivuyemo aremera ajya gucumbika ahandi we n’umuryango we wose”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Byimana, Musabyimana Marie Claire, na we yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru bayamenye ndetse uyu mubyeyi ashobora kuba yarishwe.
Yavuze ko umurambo we bahise bawujyana ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hamenyekane icyamwishe kandi ko iby’abandi bantu bapfiriye muri iyo nzu atabizi.
NIYONKURU Florentine