Mushikiwabo yasubitse urugendo rwo kujya iKinshasa mu gikorwa cyo kwitabira imikino ya Francophonie k’ubwumutekano we
Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyemezo gitangajwe mu gihe Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yari yavuze ko Mushikiwabo azitabira.
Umuvugizi wa Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yabwiye AFP kuri uyu wa Kabiri ko atazitabira iyi mikino izamara iminsi 10, kubera ko atigeze ashyikirizwa ubutumire.
Yakomeje ati “Ibyo bikaba biteza urujijo ndetse byatumye Umunyamabanga mukuru asubika urugendo rwe.”
Amakuru avuga ko mu nama ya Francophonie yabaye muri Kamena, RDC yatangaje ko ubutumire bwa Mushikiwabo buri mu nzira ndetse azabushyikirizwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu buryo igihugu cyakiriye iyi mikino gitumiramo Umunyamabanga Mukuru.
Amakuru avuga ko mu minsi yakurikiyeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yavugishije OIF ishaka umwanya wakwemeranywaho ariko iza guhagarika ibiganiro kugeza mu cyumweru cya nyuma imikino igiye gutangira.
Byaje kurangira Mushikiwabo aho kwigira i Kinshasa, yohereje ugomba kumuhagararira kugira ngo hirindwe ikibazo cyabaho.
Ni icyemezo gifashwe mu gihe ibihugu byinshi byakomeje kwemeza ko bitazitabira iyi mikino kubera impmavu ahanini zirimo umutekano muke.
Ni mu gihe kandi umubano wa RDC n’u Rwanda Mushikiwabo akomokamo utifashe neza, aho icyo gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, ibintu rwamaganira kure.
Hari impungenge ko mu gihe hakomeje kubaho imyigaragambyo yamagana u Rwanda, ukwitabira kwa Mushikiwabo kwashoboraga kurenzwa inshingano ze muri Francophonie, bigahuzwa n’u Rwanda, bikaba byabangamira imigendekere y’imikino n’uburyo ihangwa amaso.
Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, ubwo yatorerwaga kuyobora Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bisaga 88.
Ubwanditsi