Perezida w’igihugu cya Kenya William Ruto, yatangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, by’umwihariko Raila Odinga.
Ku munsi w’ejo kuwa 25 Nyakanga 2023, Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Ruto yagize ati “Nshuti yanjye Raila Odinga, ubu ndi muri Tanzania mu nama yiga ku gushakira amahirwe y’imirimo abaturage b’umugabane. Yavuze ko aribuze uyu munsi ku mugoroba kandi nk’uko usanzwe ubizi niteguye guhura nawe tukaganira imbonankubone igihe cyose uzabishakira.”
Perezida Ruto yatangaje iki cyemezo nyuma y’uko Raila Odinga amaze amasaha make amushinja kudaha umwanya Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan waje muri Kenya mu byumweru bibiri bishize, ashaka kubahuza, ariko bikarangira biburijwemo.
Perezida Ruto yari aherutse kuvuga ko atazihanganira abatavuga rumwe n’ubutegetsi batsindwa amatora bagakoresha urubyiruko rw’abashomeri mu bikorwa by’urugomo n’imyigaragambyo, bagamije gushaka uko bahabwa imyanya muri Guverinoma.
Odinga kandi aherutse kubwira ibitangazamakuru mpuzamahanga ko igihe Perezida Suluhu yari muri Kenya, “yahamaze amajoro abiri ategereje. Twe twari twiteguye, ariko urundi ruhande ntirwabonetse. Suluhu yahamaze amajoro abiri ariko yose yabaye imfabusa.”
Imyigaragambyo imaze amezi ibera muri Kenya yateguwe na Raila Odinga yamagana igiciro cy’imibereho gihanitse ndetse no kutishimira ibyavuye mu matora ya 2022.
Raila odinga okomeza gutegura imyigaragambyo yo kudurumbanya igihugu, kugirango yereke abaturage ko Perezida William Ruto, adashoboye kuyobora igihugu cya Kenya.
Uwineza Adeline