Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwateguye gahunda igamije kugaragaza M23 nk’umutwe wibasiye abaturage muri teriritwari ya Nyirango, Rutshuru na Masisi ikoresheje amadini .
Nyuma yo gushinja M23 kwica abasvile mu gace ka Kishishe, kuri ubu Guverinoma ya DRC, yateguye gahunda yo gusabira misa abaturage ivuga ko bishwe na M23 muri teritwari ya Nyiragongo, Masisi na Rutshuru kuva uyu mutwe wakongera kubura intwaro mu mpera z’umwaka wa 2021.
Ni gahunda izatangirira mu mujyi wa Goma ejo kuwa 27 Nyakanga 2023 muri Paruwasi ya Saint-Esprit ,aho abatuye uyu mujyi bari gushishikarizwa kwitabira iyo misa ku bwinshi .
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye mu mujyi wa Goma, avuga ko iki gikorwa ,kizakomereza no mu bindi bice bigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,mu rwego rwo kugaragariza amahanga ko M23 ari umutwe wishe abaturage benshi .
Guverinoma ya DRC, ngo irifuza ko Abayobozi ba M23, batangira gukurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga, nyuma yo kugaragaza ko uyu mutwe ukora ibyaha by’intambara byibasira abaturage binyuze mu gusabira za misa abaguye mu mirwano ariko bikagaragazwa ko ari M23 yabishe .
Aya makuru ,akomeza avuga ko ikigamijwe , ari ugusiga icyasha M23 ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo guca intege uyu mutwe bamaze igihe bahanganye .
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Umuvugizi wungirije wa M23 mubya Politiki Canisius Munyarugero , yavuze ko” M23 itajya yibasira abatura nk’uko guverinoma ya DRC iyibishinja.”
Canisius Munyarugero ,yakomeje avuga ko “uduce M23 igezemo, harangwa n’umutekano usesuye ahubwo ko imitwe nka FDLR, Nyatura na Mai Mai ifatanya na FARDC, ariyo ukunze kwica abaturage , gusahura imitungo yabo aho igeze hose guverinoma ya DRC igahita ibyegekja kuri M23.”
M23 kandi ,ivuga ko abibasirwa cyane n’iyi mitwe ,ari Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bibasirwa n’iyi mitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya DRC , ndetse ko byatumye bamwe bahinduka impunzi mu bihugu byo mu karere n’ahandi ku Isi.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com