Inama y’inteko ishinga amategeko yo muri Ghana yatoye itegeko rivanaho igihano cy’urupfu mu bihano bigenwa n’amategeko agenga iki gihugu.
Iki gihugu kije cyiyongera ku bindi bihugu byinshi byavanyeho iki gihano, mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Kuri ubu, muri Ghana hari abagabo 170 n’abagore batandatu bari bategereje ko igihano cy’urupfu bakatiwe gishyirwa mu bikorwa, ni mugihe icyo gihano cyabo ubu kigiye gusimbuzwa igifungo cya cya burundu.
Mu mwaka ushize, abantu barindwi bakatiwe igihano cy’urupfu muri Ghana , ariko nta n’umwe muri bo wishwe. Bimwe mu byatumaga abantu bahanishwa iki gihano harimo n’ Ubugambanyi na.
Umushinga w’itegeko wo kuvugurura itegeko mpanabyaha watanzwe na Depite Francis-Xavier Sosu ndetse yari ashyigikiwe n’akanama ko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana kiga ku bibazo by’itegeko nshinga, amategeko n’ibijyanye n’inteko ishingamategeko.
Umuryango w’ubukangurambaga witwa Death Penalty Project (DPP), ufite icyicaro i London mu Bwongereza, wakoranye na Sosu mu gutuma iryo tegeko rihindurwa.
Itangazo ryasohowe n’umuryango DPP rivuga ko Ghana ibaye igihugu cya 29 muri Afurika gikuyeho igihano cy’urupfu, iba n’igihugu cya 124 ku rwego rw’isi gikuyeho icyo gihano.
Mu myaka ya vuba aha ishize, ibihugu byinshi byo muri Afurika byaciye igihano cy’urupfu, birimo nka Bénin, Centrafrique, Tchad, Guinée équatoriale, Sierra Leone na Zambia.
Mu karere, u Rwanda rwaciye igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2007, mu gihe u Burundi bwagiciye mu 2009.
Sosu yavuze ko “iyo zabaga zitegereje kwicwa, imfungwa zabyukaga zitekereza ko uyu ushobora kuba ari wo munsi wazo wa nyuma ku isi. Zabaga zimeze nk’abantu bapfuye bahagaze: mu bitekerezo, zabaga zitakiri abantu.
“Guca igihano cy’urupfu byerekana ko nk’umuryango mugari [sosiyete] twiyemeje kureka kuba abadafite ubumuntu, abatagira umuco, bitaruye abandi, batera intambwe isubira inyuma kandi babaho mu mwijima”.
Yongeyeho ko ibi bizacira inzira sosiyete irimo ubwisanzure kandi itera intambwe ijya imbere, igaragaza “imyemerere duhuriyeho ko ubuzima ari ntavogerwa”.
Ni kenshi abaharanira uburenganzira bwa Muntu bagaragaje ko igihano cy’urupfu ubundi kitakabaye kibaho kuko uwishwe atajya abona uko akosora ibyo yangije.